Ni mu muhango wo Kwita Izina wari ubaye ku nshuro yawo ya munani, aho abana b’ingagi 19 bahawe amazina hiyongeraho n’indi ngagi nkuru y’ingore nayo yahawe izina, ibi byabereye mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, ahari Pariki y’ibirunga icumbikiye ingagi kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2012.
Uyu muhango utegurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, ba mukerarugendo ndetse n’abandi banyamahanga b’inshuti (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwitizina_news
a_kwitizina_news
Articles
-
Kinigi: Abana 19 b’ingagi bahawe amazina
16 June 2012, by Olivier Muhirwa -
Abanyeshuri ba RTUC bakuye iki mu imurikabikorwa ryitiriwe Kwita Izina?
15 June 2012, by M. M.Muri iki cyumweru abanyeshuri ba RTUC (ishuri ry’ubukerarugendo n’ama hoteli) bitabiriye isozwa ry’imurikabikorwa ryitiriwe Kwita Izina ryateguwe n’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere(RDB) mu rwego rwo kwitegura umunsi ngaruka mwaka wo Kwita Izina ingagi uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16/kamena/2012, hakaba haramurikwaga uburyo bwo kubungabuga ibidukikije, ariwo musingi w’iterambere ry’ubukerarugendo mu gihugu cyacu.
Abo banyeshuri bakuye iki muri iryo murika?
Mu kiganiro (…) -
Kigali :RDB yatangiye imurika bikorwa ku iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije
13 June 2012, by M. M.Kuri uyu wa 12 Kamena 2012 Ikigo cy’Igihugu cy’ iterambere (RDB) cyatangije imurika bikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu habungwabungwa ibidukikije, iki kikaba ari kimwe mubikorwa byayo by’icyumweru cyahariwe Kwita Izina ingagi.
Iri murikabikorwa ryagaragayemo abikorera n’abaturuka mu makoperative atandukanye , aho bagaragaza ikorana buhanga bamaze kugeraho mu ikoreshwa ry’ingufu zitangiza ibidukikije kandi zihendutse, ndetse no kwerekana ibikorwa n’uruhare byagize mu guteza (…) -
Umwana w’imyaka 7 yatsinze irushanwa ryo gushushanya ingagi
14 June 2012, by Olivier MuhirwaUmwana w’umukobwa wiga muri Lacolombière mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yatsinze irushanwa ryo gushushanya ingagi no kwerekana imibereho yazo ya buri munsi, akaba yahawe igihembo cyateguwe n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) kuri uyu Kane tariki ya 14 Kamena 2012.
Uyumwana bita Kudhana Karanana yarushije abandi bana bagera kuri 280, mu irushanwa ryo gushushanya ingagi ryateguwe na RDB.
Nyuma yo kwakira ibishushanyo by’abana, babijyanye mu imurika bikorwa ryabereye muri (…) -
Irushanwa "kwita Izina Cycling Tour" rizitabirwa n’amakipe 10
7 June 2012, by Olivier MuhirwaGuhera tariki ya 9 kugeza kuya 10 Kamena 2012 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryitwa “Kwita Izina Cycling Tour 2012”, amakipe 10 niyo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa.
Amakuru ducyesha Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY n’uko amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ari Algeria, Uganda, Kenya izazana amakipe 2, Ethiopie, u Burundi na Tanzania hakaziyongeraho amakipe 3 y’u Rwanda ariyo Team Akagera, Team (…) -
Ruhumuriza abaye umunyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa mpuzamahanga mu magare
10 June 2012, by Olivier MuhirwaKuri iki Cyumweru tariki ya 10 Kamena 2012 nibwo irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryiswe “Kwita Izina Cycling Tour 2012” ryasojwe ryegukanywe n’umunyarwanda Abraham Ruhumuriza.
Ruhumuriza Abraham yabaye uwa mbere nyuma yo kwitwara neza mu byiciro bitatu byaranze iri rushanwa, akurikirwa na Lagab Azzedine waturutse muri Algeria, ku mwanya wa gatatu haza undi munyarwanda Biziyaremye Joseph.
Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bitatu aho ku itariki ya 9 Kamena 2012 mu cyiciro (…) -
Kurikira umuhango wo Kwita Izina birimo kuba kuri IGIHE.com
15 June 2012, by Olivier MuhirwaAho uri hose, haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, ushobora gukurikira ibirori byo Kwita Izina abana bato b’ingagi bizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2012 mu Karere ka Musanze.
Ibi birori bizanyura ku rubuga rwa IGIHE.com mu mashusho (kanda hano) mu buryo bwa Live (nk’aho uhibereye), hifashishijwe ikoranabuhanga rya Live Streaming rikora nka televiziyo yo ku murongo wa internet.
Live Streaming ni uburyo bugufasha kubona amashusho arimo gufatwa kuri Camera ako kanya nk’aho (…) -
Kigali: Imurikabikorwa bigamije iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije riratangizwa
12 June 2012, by M. M.Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena I Kigali kuri Serena Hotel haratangizwa igikorwa cy’imurikabikorwa rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubukerarugendo burambye hagamijwe ubukungu budahungabanya ibidukikije”.
Muri iri murikabikorwa ry’iminsi ibiri ribaye mu rwego rwo kwitegura igikorwa cyo Kwita Izina ingagi ku nshuro ya munani, iki kikaba kizabera I Kinigi tariki 16 Kamena, haribandwa ku kugaragaza ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu habungwabungwa ibidukikije, yaba mu birebana (…) -
Kurinda ibidukikije bishobora no gutanga agafaranga
15 June 2012, by M. M.Iyo wazengurukaga ahari kubera imurikabikorwa ryateguwe na RDB ku nsanganyamatsiko igendeye ku iterambere rizira ihungabana ry’ibidukikije, ibijyanye n’ibicanwa byagabanya ikoreshwa ry’amashyamba byari byiganjemo ku bwinshi.
Aha hari higanjemo abakora ibindi bicanwa bisimbura inkwi, ngo harengerwe amashyamba ari nayo abamo ingagi zizitwa amazina kuri uyu wa Gatandatu. Ibi koko ubona ko hari aho bihuriye no kurinda ibidukikije, nyamara umuntu ashobora no kugira amatsiko yo kumenya bamwe mu (…) -
Kigali-Rubavu: Ruhumuriza niwe waraye ku mwanya wa mbere muri Kwita Izina Cycling Tour
10 June 2012, by M. M.Mu isozwa rya etape Kigali Rubavu, dore uko batatu ba mbere bakurikiranye;
1. Ruhumuriza Abraham 04h35’36”
2. Lagab Azzedine 04h35’39”
3. Chabane Hichem 04h36’35”
Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 09 Kamena 2012 nibwo isiganwa ryo ku magare ryitiwe Kwita Izina ingagi ku nshuro yaryo ya 4 ryatangiye, aho iri siganwa ubu ryabaye mpuzamahanga, rikaba ryari ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye, barimo abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda.
Umunsi wa mbere bavuye Kigali berekeza (…)
IGIHE