Guhera tariki ya 9 kugeza kuya 10 Kamena 2012 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare ryitwa “Kwita Izina Cycling Tour 2012”, amakipe 10 niyo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa.
Amakuru ducyesha Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY n’uko amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ari Algeria, Uganda, Kenya izazana amakipe 2, Ethiopie, u Burundi na Tanzania hakaziyongeraho amakipe 3 y’u Rwanda ariyo Team Akagera, Team Muhabura na Team Karisimbi.
Mu kiganiro Iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare yagiranye na Olivier Granjean wo muri sosiyete ya GSO itegura ibigendanye na tekinike mu marushanwa menshi mpuzamahanga harimo niryo “Kwita Izina Cycling Tour” yadutangarije ko inshuro amaze kuza mu Rwanda agenda asanga umukino w’amagare utera imbere, yakomeje adusobanurira ko kandi no mu yandi marushanwa bategura agenda abona Team Rwanda itera imbere aho yaduhaye urugero ku buryo yishimiye cyane Team Rwanda muri Tropicale Amissa Bongo.
Twashatse kumenya impamvu amakipe nka Eritrea na Morocco zitazitabira iri rushanwa, Olivier Granjean adutangariza ko amarushanwa amara umunsi umwe cyagwa ibiri usanga bigorana kugirango yitabirwe n’amakipe aba yaturutse kure, yakomeje asobanura ko kuba umwaka ushize aya makipe yaritabiriye iri rushanwa, ariko muricyo gihe Eritrea na Morocco zarimo zihangana cyane mu bijyanye n’amanota ku buryo ntayashakaga kugira aho itakaza amanota, ariko kuri ubu ikipe ya Morocco yasize cyane Eritrea ku buryo amanota yo mu irushanwa rimwe ntacyo yahindura ku rutonde rwa UCI Africa ruzashyirwa ahagaragara vuba.
Irushanwa ngarukamwaka ryo Kwita Izina Cycling Tour ritegurwa na FERWACY itewe inkunga na RDB, kuva mu mwaka 2010 iri rushanwa ryashyizwe ku ngengabihe y’amarushanwa mpuzamahanga yemewe n’ ishyirahamwe ry’umukino w’amagare kw’Isi (UCI).
Umunya Eritera Daniel Teklehaimanot niwe uheruka kwegukana iri rushanwa mu mwaka 2011 asimbura Ruhumuriza Abraham wari wararyegukanye mu mwaka 2010.
Andi makuru y’umukino w’amagare wayasanga kuri website ya Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda www.ferwacy.com



















TANGA IGITEKEREZO