Mu gutekereza uburyo Abanyarwanda batandukana n’ubukene, Leta yabashyiriyeho ikigo cyabibafashamo ari cyo BDF (Business Development Fund). Ni ikigo cyashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) ngo gifashe abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki mu gihe baba bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.
Abanyarwanda cyashyiriweho ariko usanga imikorere y’iki kigo (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_doingbusiness
a_doingbusiness
Articles
-
BDF , igisubizo ku bafite imishinga babuze ingwate
2 May 2012 -
Yatangiriye ubucuruzi ku bihumbi 20 none ageze kuri miliyoni 50
23 April 2012Uyu ni umucuruzi akaba na rwiyemezamirimo Amoni Nsanzira ufite myaka 33 y’amavuko uhagarariye Gifts Supermarkets zikorera mu Mujyi wa Kigali ku igorofa rya Rubangura ndetse n’i Nyabugogo.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Nsanzira yabanjije kuducira ku mayange amavu n’amavuko y’ubucuruzi n’imibereho ye muri rusange.
Nsanzira yagize ati : " Sinabashije kurangiza amashuri kubera ibibazo by’imibereho, ariko nibuka neza ko mu buto bwanjye nabyirutse mbona ababyeyi banjye bacuruza; iyo navaga (…) -
Imwe muri hoteli zo mu Rwanda yashyizwe muri 7 nziza muri Afurika
21 February 2012Inside Afrika Boutique Hotel ni umwihariko wa hoteli zimenyerewe mu Rwanda, kuko yubatswe hifashishijwe ibikoresho byatoraguwe hirya no hino mu gihugu byanayihesheje kujya muri zirindwi nziza muri Afurika.
Boutique Hotel ni ubwoko bwa hoteli yita cyane ku bikoresho cyangwa ahantu hatitaweho maze ikabibyazamo iby’agaciro kari ku rwego rwa za hoteli zikomeye. Usanga izi hoteli zifite umwihariko, cyane cyane hagendewe ku buhanzi. Boutiques Hotels zashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru The (…) -
Gasabo: Umurenge wa Gikomero urakataje mu kuvana abaturage mu bwigunge
29 December 2013, by Rene Anthere RwanyangeUmurenge wa Gikomero umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo, urakataje mu guteza imbere abaturage no kubakura mu bwigunge. Kwigira no kwiteza imbere akaba ari intego nyamukuru abaturage bashyize imbere, kuko biyuzurije inzu Umurenge SACCO ukoreramo, abaturage 16 bagahabw inka za kijyambere.
Ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2013, ubuyobozi bw’uwo murenge bwamurikiye abaturage ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho bafatanyije ubwabo birimo inzu Umurenge SACCO ukoreramo ifite agaciro ka (…) -
Abanyamerika baje kwigira mu Rwanda barishimira uko ishoramari rikorwa
4 January 2012Mu rugendoshuri Abanyamerika 28 bakomeje kugirira mu Rwanda, basuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) maze batangaza ko bishimira uko ubushabitsi (business) bukorwa.
Aba banyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Wharton muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho bakurikirana amasomo y’ubucuruzi bakaba bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer/COO), Akamanzi Clare yatangarije IGIHE.com ko aba banyeshuri baje kwigira ku Rwanda kandi (…) -
ICPAR irashishikariza abashoramari kongera ibigo bitanga amahugurwa ku Banyarwanda
14 August 2014Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari (ICPAR) kirashishikariza abashoramari kuyishora mu bikorwa bijyanye no kubaka ibigo by’amahugurwa mu rwego rwo kongerera Abanyarwanda ubumenyi no gukomeza kunoza umurimo. Nyuma y’uko cyongeye gutanga ibizamini ku nshuro yacyo ya kane, ICPAR kiratangaza ko cyamaze gushyira hanze amanota y’abakoze ibizamini mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.
Ibi bizamini bya CPA (Certified Public Accountant) ndetse na CAT (Certified Accounting (…) -
"Ibicuruzwa biva hanze byakuriweho umusoro ntibikwiye kurizwa"
30 March 2012Nkusi Mukubu Gerard umuyobozi ushinzwe Ubuvugizi murugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko ibicuruzwa biva hanze byakuriweho umusoro, nk’isukari n’ibindi bicuruzwa bitandukanye, bidakwiye kurizwa.
Ibi yabitangaje ubwo abakozi ba Leta n’abibigo by’igenga bahabwaga amahugurwa y’iminsi ibiri, ku bijyanye no gukuraho imbogamizi zikunze kugaragara mu gutumiza no kohereza hanze ibicuruzwa; ndetse no kurebera hamwe amahame agenga ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.
Nkusi Mukubu, avuga ko (…) -
U Rwanda ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite ubwisanzure mu bukungu
14 January 2012U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu Karere, ruza no mwanya wa 3 mu bihugu 46 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bihugu bifite ubwisanzure mu bukungu.
Ibi byatangajwe na ‘The Heritage Foundation’ ku bufatanye na ‘Wall Street Journal’ mu cyegeranyo cy’umwaka wa 2012 cyashyizwe ahagaragara nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu Ambasaderi Gatete Claver.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko uretse kuba ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ku (…) -
Kigali igiye gukemura ikibazo cyo kwakira abamenyereye kuba mu nzu zigezweho
12 July 2014Uko Umujyi wa Kigali ugenda ukura ni nako hagaragaramo inyubako zitandukanye zigezweho, aho hakunzwe nyuma y’imiturirwa itandukanye, ubu noneho n’inzu zo guturamo zo ku rwego rwo hejuru zatangiye kubakwa kandi uyigura ayisangamo ibyangombwa byose.
Ikompanyi ya Century Park Hotels & Residences kuwa Gatanu yagaragarije abantu urugero rw’inzu 13 zigiye kubakwa mu gace ka Nyarutarama mu murenge wa Remera, zifite ibyumba bitanu n’inyubako eshatu zigerekeranye kandi zirimo ibintu by’ingenzi (…) -
Hagarutse irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku kwihangira imirimo mu rubyiruko
14 August 2013Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bateguriwe irushanwa rinyuze mu biganiro mpaka ku ruhare rwabo mu kwihangira imirimo mu rwego rw’iterambere ry’igihugu. Iki gikorwa kizakorerwa mu ntara zose n’umujyi wa Kigali cyateguwe na Rwanda Inspiration Back up Ltd - RIB.
Mu kiganiro cyo gusobanura iby’iri rushanwa, kuri uyu wa kabiri muri Telecom House i Kigali, Ishimwe Dieudonne, uhagarariye RIB yavuze ko ikigamijwe muri aya marushanwa y’ibi biganiro mpaka ari ukumenya imitekerereze (…)
IGIHE