U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu Karere, ruza no mwanya wa 3 mu bihugu 46 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu bihugu bifite ubwisanzure mu bukungu.
Ibi byatangajwe na ‘The Heritage Foundation’ ku bufatanye na ‘Wall Street Journal’ mu cyegeranyo cy’umwaka wa 2012 cyashyizwe ahagaragara nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Banki nkuru y’igihugu Ambasaderi Gatete Claver.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko uretse kuba ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ku rwego rw’isi ruza ku mwanya wa 59 ku isi mu bihugu bifite ubwisanzure mu bijyanye n’ubukungu.
Mu cyegeranyo ku bwisanzure mu by’ubukungu cy’umwaka wa 2012 cyasohowe kuri uyu wa 5 n’umuryango The Heritage Foundation ku bufatanye na Wall Street Journal, cyagaragaje ko u Rwanda rwegukanye amanota 64.9, rukaba rwiyongereyeho amanota 2.2 ugereranyije n’umwaka ushize wa 2011.
Icyo cyegeranyo ku iterambere ry’ubwisanzure mu bikorwa by’ubukungu cy’uyu mwaka wa 2012 kivuga ko u Rwanda rwagaragaje impinduka zihamye mu iterambere ry’ingamba zitandukanye zirimo ukurwanya ruswa, ubwisanzure mu mikoreshereze y’ifaranga ndetse n’ubwisanzure mu koroshya ibikorwa by’ishoramari.
Ugereranyije u Rwanda n’ibihugu bisigaye mu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba harimo na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Uganda niyo iza ku mwanya wa 78 mu bihugu 100 biza ku isonga ku rutonde rwicyo cyegeranyo. Igihugu cya Kenya kiri ku mwanya wa 105, Tanzaniya iri ku w’110, u Burundi bwo bukaza ku w’157 naho RDC iza ku mwanya w’172.
Impamvu ibyo bihugu biza mu myanya ya nyuma ku isi nk’uko bigaragazwa nicyo cyegeranyo, ngo biterwa n’ibibazo bya ruswa bikihagaragara ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari bikeneye kurushaho kuvugururwa.
Mu bihugu 10 biri ku isonga ku isi ku rutonde rwicyo cyegeranyo cya The Heritage Foundation na Wall Street Journal, ku mwanya wa mbere hari igihugu cya HongKong, gikurikirwa na Singapore, Australiya, Nouvelle Zelande, u Busuwisi, Canada, Chili, Ibirwa bya Maurice, Irlande naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri ku mwanya wa 10.
Hejuru ku ifoto: Ambasaderi Gatete Claver.


















TANGA IGITEKEREZO