Uyu ni umucuruzi akaba na rwiyemezamirimo Amoni Nsanzira ufite myaka 33 y’amavuko uhagarariye Gifts Supermarkets zikorera mu Mujyi wa Kigali ku igorofa rya Rubangura ndetse n’i Nyabugogo.
Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Nsanzira yabanjije kuducira ku mayange amavu n’amavuko y’ubucuruzi n’imibereho ye muri rusange.
Nsanzira yagize ati : " Sinabashije kurangiza amashuri kubera ibibazo by’imibereho, ariko nibuka neza ko mu buto bwanjye nabyirutse mbona ababyeyi banjye bacuruza; iyo navaga ku ishuri najyaga mbafasha kugirango imibereho ikomeze itere imbere".
Mu mwaka w’1997 yaje kugera mu Mujyi wa Kigali nta mafaranga afite, atangira gukora akazi k’ubuyedi ahereza abafundi ibikoresho, akaba yari afite inzozi zo kwiteza imbere. Muri ako kazi ke yazigamye amafaranga ibihumbi 20 by’Amanyarwanda atangira gucuruza ibikoresho byo mu rugo nk’ibiyiko, amakanya, ibirahure n’ibindi.
Nsanzira akomeza avuga ko gushaka amafaranga byamusabaga kugendesha amaguru hiryo no hino mu Mujyi wa Kigali.
Ku bw’umurava n’intego yari afite, Nsanzira yakomeje kuzamuka mu ntera kugeza ubwo atangije umushinga wo gucuruza impano zitandukanye (Gifts).
Amaze kugira amadolari y’Amerika 300, ntibyatinze kuko yatangiye kujya kurangura muri Uganda, bityo buhoro buhoro atangira guhabwa inguzanyo na Banki y’Abaturage (BPR).
Nyuma y’aho aboneye inguzanyo y’amafaranga afatika, yihutiye gukodesha ahantu hanini bituma ibikorwa byaguka kuko kugeza magingo aya Nsanzira amaze no gufungura ishami rishya rya Gift Supermarket i Nyabugogo ryiyongera ku ryo afite kwa Rubangura, ndetse n’inzu nini ikorerwamo imigati n’indi mitsima (Boulangerie & Patisserie).
Gukunda umurimo, guhora utekereza kuzana ibishya mu murimo (innovation), kwita ku mukiriya no kumwubaha, kwita ku bakozi, kubahembera igihe no kubakoresha inama igihe cyose bikenewe ni amwe mu mabanga yagiye akoreshwa na Nsanzira Amoni kugirango abashe kuzamura ibikorwa bye.
Ku musozo w’ikiganiro na IGIHE, rwiyemezamirimo Amoni Nsanzira yavuze ko kuba ari umuntu wa mbere wazamuye iyizihizwa ry’umunsi w’abakundana (St Valentin) mu Rwanda biri mu byagiye bimushimisha, ndetse bikanamutera umwete wo gukomeza gutekereza ibyamugirira akamaro.
Foto:Rwaka Gaston


















TANGA IGITEKEREZO