00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BDF , igisubizo ku bafite imishinga babuze ingwate

Yanditswe na

UWIMANA S.

Kuya 2 May 2012 saa 04:48
Yasuwe :

Mu gutekereza uburyo Abanyarwanda batandukana n’ubukene, Leta yabashyiriyeho ikigo cyabibafashamo ari cyo BDF (Business Development Fund). Ni ikigo cyashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) ngo gifashe abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki mu gihe baba bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.
Abanyarwanda cyashyiriweho ariko usanga imikorere y’iki kigo (…)

Mu gutekereza uburyo Abanyarwanda batandukana n’ubukene, Leta yabashyiriyeho ikigo cyabibafashamo ari cyo BDF (Business Development Fund). Ni ikigo cyashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) ngo gifashe abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubafasha kubona ingwate ku nguzanyo baka mu mabanki mu gihe baba bashaka gushyira mu bikorwa imishinga yabo iba yemewe na banki.

Abanyarwanda cyashyiriweho ariko usanga imikorere y’iki kigo batayisobanukiwe kandi Perezida Kagame ku munsi w’umurimo yaravuze ko cyashyiriweho gushyigikira Abanyarwanda bafite ibitekerezo bishya mu guhanga imirimo, cyane cyane abadashobora kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.

Mu kiganiro twagiranye n’abaturage banyuranye basanzwe bakorana n’amabanki badutangarije ko iyo bagiye kwaka inguzanyo ku mabanki bakorana nayo adakunze kuyibaha kubera ko ngo nta ngwate baba berekana. Uwitwa Nsabimana Léon, umunyamuryango w’imwe mu mabanki amaze igihe kirekire akorera mu Rwanda yadutangarije ko umushinga we w’ubworozi atabashije kuwushyira mu bikorwa kubera ikibazo cy’ingwate.

Nyamara ariko banki ye yari ifite inshingano zo kumushakira ingwate mu Kigega cyo Guteza Imbere Abikorera (Business Development Fund), nk’uko bitangazwa na Innocent Burindi, Umuyobozi mukuru wacyo.

Aganira na IGIHE, uyu muyobozi yavuze ko iki kigega ubu gitanga ingwate ku mishinga yose kumanura kugeza no ku mushinga wa miliyoni imwe y’amanyarwanda (1 000 000 Frws). Ibi bikagaragaza ko badakorana n’abifite gusa. Ingwate ngo bayemerera abantu bakoze imishinga yabo neza mu buhinzi, mu bworozi, uburezi, amahoteli,… Uko bigaragara ni imishanga ikaba itanga akazi no ku bandi Banyarwanda. Si imishinga rero yo kwikiza ku giti cyawe!

Bitewe n’umushinga, BDF itanga ingwate iri hagati ya 30 na 75%; umushinga waba uw’ubuhinzi n’ubworozi ukagira amahirwe yo kubona inkunga ya Leta (RIF) ingana na 20-25% by’inguzanyo wahawe.

Ku kibazo cy’uko abaturage batamenya aya mahirwe abagenewe, iki kigo kirimo gukora ingendo hirya no hino mu gihugu, bagahura n’abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uturere. Aba bashishikarizwa gusobanurira abo bashinzwe ibijyanye n’aya mahirwe yo kwiteza imbere udakomwa imbere n’ikibazo cyo kutagira ingwate.

Iki kigo kimaze kugirana amasezerano yemerera ingwate abanyamuryango b’amabanki 14, ibigo by’imari iciriritse 5 n’Imirenge SACCO 33. Bikaba bigaragara ko urugendo rukiri rurerure, tugendeye gusa ku Mirenge SACCO iri mu gihugu!

Hejuru ku ifoto: Innocent Burindi, Umuyobozi mukuru wa BDF


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages