Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza bateguriwe irushanwa rinyuze mu biganiro mpaka ku ruhare rwabo mu kwihangira imirimo mu rwego rw’iterambere ry’igihugu. Iki gikorwa kizakorerwa mu ntara zose n’umujyi wa Kigali cyateguwe na Rwanda Inspiration Back up Ltd - RIB.
Mu kiganiro cyo gusobanura iby’iri rushanwa, kuri uyu wa kabiri muri Telecom House i Kigali, Ishimwe Dieudonne, uhagarariye RIB yavuze ko ikigamijwe muri aya marushanwa y’ibi biganiro mpaka ari ukumenya imitekerereze y’urubyiruko, kumenya kuvugira mu ruhame no gusobanura imishinga bihangiye.
Yagize ati Abazitabira bazatyaza ubumenyi ku kwihangira imirimo, gutegura imishinga y’imyuga na tekiniki hagamijwe kongera abiremera umurimo kurusha abashaka akazi."
Fatouma Ndangiza, umuyobozi wungirije mu kigo cy’Igihugu cy’imiyobrere - RGB we avuga ko kuba urubyiruko ruri kugira uruhare mu kwihangira imirimo bizihutisha iterambere.
Yagize ati "Abikorera nibo soko y’iterambere ry’igihugu, Abanyarwanda nibo ba rwiyemezamirimo ba mbere, kuba rero 60% ari urubyiruko biratanga icyizere ku iterambere ryihuse."
Aya marushanwa azabera mu bigo 6 mu ntara zose n’umujyi wa Kigali. Nyuma y’amajonjora mu gihugu hose, abanyeshuri 18 bazahangana ku rwego rw’igihugu.
Uretse ibihembo bizahabwa abatsinze, birimo ibikoresha bibafasha mu buzima busanzwe, abiga muri za kaminuza n’amashuri makuru bo bazahembwa amahugurwa na RDB amara amezi 6.
Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa ategurwa, RIB ivuga ko ku nshuro ya mbere bahuye n’imbogamizi zo kubyumvisha abafatanyabikorwa n’abaterankunga, n’abanyeshuri ngo bumve ko ari icyabo ndetse n’ingengo y’imari idahagije ku buryo bagera hose.
Biteganyijwe ko abo mu ntara y’i Burasirazuba bazahurira mu rwunge rwa Saint Aloyz, tariki ya 17 Kanama 2013, i Burengerazuba bagahurira mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange kuwa 21 Kanama 2013, abo mu Majyepfo ni tariki ya 31 Kanama 2013 muri College Christ Roi.
Abatuye mu mujyi wa Kigali ni muri Lycée de Kigali tariki 7 Nzeri naho abanyeshuri ba kaminuza bagahurira mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali – KIST kuwa 14 Nzeri. Ku rwego rw’igihugu bizasorezwa muri Kigali Serena Hotel tariki ya 28 Nzeri 2013.


















TANGA IGITEKEREZO