Mu rugendoshuri Abanyamerika 28 bakomeje kugirira mu Rwanda, basuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) maze batangaza ko bishimira uko ubushabitsi (business) bukorwa.
Aba banyeshuri biga mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Wharton muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho bakurikirana amasomo y’ubucuruzi bakaba bari mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Chief Operating Officer/COO), Akamanzi Clare yatangarije IGIHE.com ko aba banyeshuri baje kwigira ku Rwanda kandi bashaka no kurumenya kurushaho.
Yagize ati: “Mu minsi iza aba banyeshuri bazaba bayobora ibigo bitandukanye bikomeye bikora iby’ubucuruzi. Bari mu Rwanda mu rwego rw’amasomo ariko by’umwihariko bakaba baganiriye na RDB uyu munsi ngo bamenye uko u Rwanda rukora muri gahunda y’iterambere”.
Akamanzi yakomeje avuga ko mu byo ahanini bagaragaje nk’ibibazo, bashakaga kumenya uburyo ki u Rwanda rworohereza abatangiye ubushabitsi ndetse kandi banabonye umwanya wo kuganira na bamwe muri ba rwiyemezamirimo batandukanye.
Umwe muri aba banyeshuri bari kwigira mu Rwanda, Marla Bleavins yatangarije IGIHE.com ko aya ari amahirwe kuri we kuko ari ubwa mbere agera ku mugabane w’ Afurika kandi uru rugendoshuri ruzagira ingaruka nziza ku masomo ye.
Yagize ati: “Twigiye byinshi kuri RDB kandi bizagira ingaruka nziza ku masomo yacu. Twishimiye uburyo Leta y’u Rwanda yorohereza abashoramari ndetse n’abandi bose bashaka gutangiza ubushabitsi mu gihugu, ibi bikaba binagaragara kuko u Rwanda rufite umuvuduko mu iterambere”.
Aba banyeshuri bari mu rugendoshuri rw’iminsi ine, aho baganira n’abayobozi b’inzego zinyuranye, ibigo na za Kaminuza ziri mu Rwanda kandi bakaba bayobowe na bamwe mu barimu babo.


















TANGA IGITEKEREZO