00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda bo mu Busuwisi bibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Christian Sengo

Kuya 13 April 2012 saa 09:38
Yasuwe :

Kuwa 10 Mata 2012, Abanyarwanda batuye mu Busuwisi n’Inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga iri i Genève, bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumye i Genève mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango usanzwe uba buri mwaka ku wa 7 Mata uteguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ifatanije n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève; ariko muri uyu mwaka wabaye ku wa 10 Mata (…)

Kuwa 10 Mata 2012, Abanyarwanda batuye mu Busuwisi n’Inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga iri i Genève, bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumye i Genève mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango usanzwe uba buri mwaka ku wa 7 Mata uteguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ifatanije n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève; ariko muri uyu mwaka wabaye ku wa 10 Mata 2012 bitewe n’uko ku wa 7-8 no ku wa 9 Mata 2012 hari ikiruhuko mu Busiwisi no muri Loni.

Kassym-Jomart Tokayev, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Busuwisi watangije uwo muhango akanayobora umuhango w’umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubutumwa bwibanda ku gukumira Jenoside no gushima ubutwari bw’Abanyarwanda bivanye mu bihe bikomeye, ubu bakaba bari intangarugero muri byinshi.

Ban Ki-moon, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu ijambo ryatanzwe hifashishijwe video, yashimye u Rwanda ku ntambwe ndende mu kubaka umuryango urangwa n’amahoro ndetse n’ubutabera; akomeza aburira abagikomeza gutoteza abaturage babo ko bazafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Madamu Navi Pillay ukuriye Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ashima Guverinoma y’u Rwanda ku ngamba yafashe mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, umutekano ndetse no kwamagana ivangura iryo ariryo ryose mu gihugu. Yifuje ko Guverinoma yakomeza gahunda zayo zo gukomeza kunga Abanyarwanda nyuma y’isozwa ry’inkiko Gacaca ndetse n’itahuka ry’impunzi nyuma y’icyemezo cya HCR cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Madamu Solina Nyirahabimana, yibukije ko kugirango u Rwanda rugere ku ntambwe rumaze gutera, Abanyarwanda bahisemo gutandukana n’amateka mabi, ahubwo bayakuramo amasomo y’ibyo bagomba guhindura. Bihaye icyerekezo, bahitamo imiyoborere myiza iganisha ku iterambere kugirango Umunyarwanda agarurirwe ishema n’agaciro kandi u Rwanda rugire ijambo.

Mu gusoza ijambo rye, Ambasaderi Solina Nyirahabimana yasabye amahanga gukora ibishoboka byose kugira ngo abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya hirya no hino, kimwe n’abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubucamanza.

Muri uwo muhango wo kwibuka kandi herekanywe filime ’Dreams for the future’, nyuma ya filime ngufi yerekanywe igaragaza ukuntu abacitse ku icumu ndetse n’Abanyarwanda muri rusange biyemeje kujya mbere bakiyubaka ndetse bakubaka n’igihugu cyabo, ariko batibagiwe n’amateka yabo.

Madamu Annick Kayitesi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejeje ku bari aho ubuhamya bw’akababaro ndetse n’ubuzima yabayeho muri Jenoside ariko ubu akaba yarashoboye kwiyubaka ndetse akiga akaminuza, akaba yaranditse n’igitabo yise ’Nous existons encore’ yaherewe ibihembo birimo n’icyo yahawe na Imbuto Foundation akagishyikirizwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Naho Dr Michel Gakuba, Umuyobozi wa Ibuka yo mu Busuwisi mu ijambo rye yavuze ibyo umuryango akuriye ugerageza gufashamo abacitse ku icumu mu rwego rwo kwiyubaka ngo bagire ejo hazaza heza.

Ibyo biganiro byasojwe n’imurika ry’amafoto yerekana itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iryo murika rikaba rizakomeza mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2012.

Ku wa 7 Mata 2012 kandi Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bateraniye i Genève mu muhango wo kwibuka wari wateguwe na IBUKA Ishami ryo mu Busuwisi. Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi yagejeje ku mbaga yari aho, ijambo nyamukuru ry’uwo munsi.

Ambasaderi Solina Nyirahabimana, nyuma yo kwihanganisha abari aho, yagarutse ku nsanganyamatsiko yatoranijwe na Leta uyu mwaka ishyigikiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi igomba kwibukwa, kandi ko yadusigiye amasomo yo kwigirwaho bikadufasha gutegura no kubaka ejo hazaza.

Abari bahari bakurikiye kandi n’ubutumwa bwa Perezida wa Ibuka Dr. Gakuba Michel n’abandi batanze ubuhamya ari benshi. Uwo muhango wagejeje saa saba z’amanywa.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi Solina Nyirahabimana aramukanya na Kassym-Jomart Tokayev, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye mu Busuwisi wari witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Mu gihe cy'Umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Navi Pillay ukuriye Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu (uri hagati) ari kumwe na Laura Dupuy Lasserre ukuriye akanama ka Loni gashinzwe ikiremwamuntu akaba anahagarariye igihugu cya Urguay mu Busuwisi
Ambasaderi Solina Nyirahabimana unahagarariye u Rwanda muri Loni i Geneva ari kugeza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu Busuwisi
Bamwe mu Banyarwanda bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku cyicaro cya Loni i Genève
Annick Kayitesi watanze ubuhamya muri uwo muhango, aha ari kumwe na Keza, umukobwa we w'imyaka ibiri y'amavuko
Muri icyo gikorwa cyo kwibuka kandi hanabaye imurika ku migendekere ya jenoside yakorewe Abatutsi n'amateka yayiranze
Benshi bamenyeye byinshi mu imurika ku migendekere ya jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka yayiranze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages