00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugira ngo umenye iyo ujya uterera amaso inyuma ukareba aho uvuye- Rutayisire

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 7 April 2012 saa 07:24
Yasuwe :

Rutayisire John, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) avuga ko kuri iyi nshuro ya 18 u Rwanda rugiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bagomba kwibuka basubiza amaso inyuma kugira ngo babashe kubaka imbere heza.
Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya 18 yateguye na CNLG mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma bareba amateka yaranze igihugu banategura imbere hacyo.
Rutayisire avuga ko muri iyi minsi abantu bagomba kwibuka basubiza (…)

Rutayisire John, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) avuga ko kuri iyi nshuro ya 18 u Rwanda rugiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bagomba kwibuka basubiza amaso inyuma kugira ngo babashe kubaka imbere heza.

Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya 18 yateguye na CNLG mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma bareba amateka yaranze igihugu banategura imbere hacyo.

Rutayisire avuga ko muri iyi minsi abantu bagomba kwibuka basubiza amaso inyuma bareba amateka yaranze u Rwanda banagerageza gushaka uburyo ayagoretswe yagororwa hakubakwa amateka nyakuri.
Ati:”Kugira ngo umenye iyo ujya ugomba gusubiza amaso inyuma ukareba aho uturutse.”

Avuga ko abantu bagoretse amateka kuva mu gihe cy’ubukoloni aho bagendaga batandukanya abantu bakanabishyira mu nyandiko, ubu bakaba bari mu rugamba rwo guhindura ayo mateka mu rwego rwo kurengera abakiri bato.

Agira ati:”Ubu ntabwo twirebaho, turareba amateka, turareba imbere kugira ngo urubyiruko n’abakiri bato batazayombya n’ayo mateka mabi.”

Rutayisire avuga ko bagiye guhindura amateka babinyujije mu bururezi kuko n’abayagoretse ariho babinyujije bigisha abantu uburyo batandukanye bakiyibagiza ibibahuza.

Iyi nama yarangiye kuwa gatanu yari iteraniyemo abashakashatsi n’impuguke mu mateka aho barimo gutanga ibisobanuro ku mateka ya Jenoside, uko yatagiye gutegurwa kugeza ishyizwe mu bikorwa.

Bimwe mu byo aba bashakashatsi bagarutseho ni imvugo z’ubugome n’urwango abayobozi bagendaga bakoreshaka mu rwego rwo gutandukanya abantu ariko hanini babitewe no gushaka kwiharira ubuyobozi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages