Mugisha Benjamin, umunyerewe ku izina rya The Ben, umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cy’icyunamo. Arasaba buri munyarwanda kurushaho kuzirikana ko ari bamwe muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, The Ben, ubu usigaye ukoresha izina rya Mugisha Ben mu buhanzi bwe, yashyizeho ifoto y’ibibaya n’imisozi igaragaraho umuntu wicaye ku gasongero. Kuri iyi foto yanditse agira ati: “Imisozi igihumbi, inseko miliyoni, iminsi ijana twakoze urugendo rurerure turi kumwe.”
Aya magambo akaba agaragara mu ndiririmbo ye nshya aheruka guhimba akayigeza ku banyarwanda ku munsi ukurikira Noheri ya 2011. Iyo ndirimbo yitwa Turi Kumwe yafatanyije n’umuhanzi Mike Ellison w’umunyamerika.
Iyi ndirimbo ikaba yiganjemo ubutumwa bwo kumvisha Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika ko ari bamwe nta gikwiye kudutandukanya.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, The Ben yavuze ko ubu asigaye aririmba yibanda cyane ku butumwa bw’amahoro, ubumwe, ubworoherane n’ubwiyunge ku isi. Akavuga ko ubu butumwa buzarushaho kumwagurira inganzo ye ikagera kure.


















TANGA IGITEKEREZO