Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2012, Umuryango MCW (Miracle Corners of the Word) ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzibuka ku nshuro ya gatandatu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Iki gikorwa kizabera mu Ishuri rya New York ryigisha amategeko (New York University Law School), ahazatangwa ibiganiro bitandukanye mu nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke duharanira ubutabera”.
Aganira na IGIHE, Jacqueline Murekatete uri mu bashinze uyu muryango yavuze ko ibiganiro bizibandwaho muri uku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizavuga cyane ku ruhare rwo kwibuka, ubutabera bwo mu Rwanda nyuma ya Jenoside ndetse n’imibereho y’abacitse ku icumu muri rusange.
Uretse ibi biganiro bitandukanye bizatangwa hazabaho n’umwanya wo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu minsi ijana gusa.
Mu bazatanga ibiganiro nk’uko Jacqueline Murekatete yabitangarije IGIHE harimo Dr. Zachary D. Kaufman, Taylor Krauss washinze umuryango “Voices of Rwanda” na Robert Van Lierop wigeze guhagararira Repubulika ya Vanuatu mu Muryango w’Abibumbye.
Miracle corners of the World ni Umuryango watangiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ugenda usakara hirya no hino cyane cyane ukaba ukorera mu bihugu by’Afurika ndetse ukaba ufite n’ishami mu Rwanda.
Ubwo aheruka mu Rwanda mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Ikigo cy’urubyiruko cyubatswe mu Karere ka Bugesera ku nkunga y’Umuryango; Jacqueline Murekatete yasabye urubyiruko rwigira muri iki kigo cya MCR kurushaho gukunda imyuga biga baharanira kwiteza imbere, by’umwihariko bagahorana urukundo rw’igihugu cyabo bashakisha icyakizamura uko bwije n’uko bucyeye.
Uretse MCR igiye gukora iki gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 7 n’iya 8 Mata Abanyarwanda bo muri Amerika ya ruguru ndetse n’inshuti zabo bibutse izi nzirakarengane zishwe urwagashinyaguro.
Iki gikorwa kizatangira ku isaha ya saa mu nani z’amanywa kirangire saa kumi z’umugoroba.
Hejuru ku ifoto: Jacqueline Murekatete


















TANGA IGITEKEREZO