Abahanzi 10 basigaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya II bazibuka abazize Jenoside bashyinguwe ku rwibutso rwa Ntarama.
Nk’uko bigaragazwa na gahunda aba bahanzi baheruka gusinyira gukurikiza yo kuva kuwa 31 Werurwe kugeza kuwa 28 Nyakanga, biteganijwe ko kuwa 9 Mata 2012 saa munani z’amanywa (2:00 PM) bazajya ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.
Iki kikaba kimwe mu bikorwa aba bahanzi bateganya kuzakora mu gihe cy’icyunamo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urubuga rwa EAP ruvuga ko ibikorwa by’ibitaramo bizenguruka mu gihugu (Roadshows) bizatangira kuwa 5 Gicurasi 2012, bahere i Rusizi.
Bazasoza ibi bitaramo kuwa 10 Kamena 2012, basoreze i Rubavu.
Nyuma y’aho, abahanzi bazatangira ibikorwa byo kuririmba ku buryo bwa Live ari nabwo bazatangira gutoramo abazakomeza n’abazasigara muri iri rushanwa hitabajwe amajwi y’abaturage bazongera guhabwa umwanya wo gutora abahanzi bakunda.
Igitaramo cya nyuma kizaba kuwa 28 Nyakanga, ubwo hazaba hasigaye abahanzi 2 muri iri rushanwa. Aba bahanzi nibo bazatangazwamo umuhanzi rukumbi uzegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II, ari nawe uzahembwa miliyoni 24 z’Amanyarwanda mu byiciro.
Kuri iyi tariki nibwo umuhanzi w’umunyamerika Jason Derulo azaba ari mu Rwanda, aho azataramira Abanyarwanda mu gusoza ku mugaragaro iri rushanwa.


















TANGA IGITEKEREZO