00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yarokotse kwicwa n’abaturanyi ariko bamuca intoki

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 11 April 2012 saa 07:29
Yasuwe :

Ubu ni ubuhamya bwa Valentine Iribagiza
" Mbere ya Jenoside nabanaga na papa na mama, bakuru banjye babiri, na basaza banjye bane, tuba i Nyarubuye. Mu 1990, 1991, 1992, abantu barabanaga kandi babanye neza. Ibintu byatangiye guhinduka rero mu myaka ya za 1992/1993; aho washoboraga kuba uri mu ishuri, abantu bakakubaza niba uri Umututsi.
Nk’umuntu w’umwana rero ntabwo wari kuba wahita usobanukirwa, ubwo rwose warabyemeraga ukikiriza. Guhera ubwo watangiraga gutotezwa no guterwa ubwoba, (…)

Ubu ni ubuhamya bwa Valentine Iribagiza

" Mbere ya Jenoside nabanaga na papa na mama, bakuru banjye babiri, na basaza banjye bane, tuba i Nyarubuye. Mu 1990, 1991, 1992, abantu barabanaga kandi babanye neza. Ibintu byatangiye guhinduka rero mu myaka ya za 1992/1993; aho washoboraga kuba uri mu ishuri, abantu bakakubaza niba uri Umututsi.

Nk’umuntu w’umwana rero ntabwo wari kuba wahita usobanukirwa, ubwo rwose warabyemeraga ukikiriza. Guhera ubwo watangiraga gutotezwa no guterwa ubwoba, cyane cyane n’abana bakuru; bagatwara ibintu byawe, ndetse bakanagutera ubwoba. Wasangaga abantu bamwe na bamwe bameze nk’aho batagifite agaciro.

Igihe indege ya Habyarimana yahanurwaga, tariki ya 6 Mata 1994, twese twari turi mu rugo. Twabonye abantu benshi birukanka bagana mu byerekezo byose! Ubwo Interahamwe zatangiraga gutwika amazu y’abantu, twe twirukiye kuri paruwasi. Ku itariki ya 15 Mata Interahamwe zahise ziza zirayigota.
Ubwo Burugumestri Gacumbitsi yari ari kumwe n’abasirikare, yarababwiye ati: ’ Mufate ibikoresho byanyu mujye ku kazi. Uwica inzoka akubita ku mutwe.’ Bahise batangira kwica.

Nijoro baratashye, ariko bucyeye bwaho baragarutse, ndetse na bucyeye bwaho bundi. Nagumye kuryama mu mirambo, ngerageza gukomeza guhumeka.
Bajugunyaga amabuye mumirambo cyangwa bagatora abana bakabajugunya mu kirere bakabareka bakikubita ahasi. Bateye ibuye riraza rinyituraho maze ndataka. Baraje bankuramo bampondagura, hamwe n’abandi bari bakomeretse gusa.

Nasabye imbabazi, ariko umwe twari duturanye witwaga Pascal, yaravuze ati: "iyi nshinzi ndayizi. Si umukobwa wa Bikoramuki? Ab’iwabo bose barashize, ubu se ko gafite iki cyatuma tukananirwa?” Yahise ankubita arangije acira hasi avuga ko atakwitarukirizaho amaraso yanjye.

Yahise ampereza undi witwa Antoine avuga ngo: ’ica uwo nguwo.’ Antoine yahise afata ubuhiri ahondagura intoki zange kugeza ubwo amagufwa yose acocaguritse. Arangije antema mu mutwe n’umuhoro. Sinzi ibyakurikiyeho nyuma y’ibyo".

Nyuma y’iminsi 43 aba mu mirambo rwagati, Valentine yaje kurokorwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zimujyana mu bitaro amarayo amezi 6. Intoki ze zari zarangiritse bikomeye, ndetse zaje no gucika. Amaze gukira yasanze umuvandimwe we witwa Gahini nawe yararokotse, nyuma baza kurerwa na mubyara wabo mukuru wababereye nk’umubyeyi kuko abatera imbaraga, akabarihira amashuri, akanabavuza.

N’ubwo Valentine yaciye muri ibyo byose ariko, ngo yizera ko u Rwanda rugana aheza, aho buri wese azumva yishimye kandi atekanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages