00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarokokeye i Remera y’Abaforongo bakuye isomo ku butwari bw’ababyeyi babo

Yanditswe na

Mutibagirana Jean Bosco

Kuya 10 April 2012 saa 11:36
Yasuwe :

N’amasura agaragaza akababaro, tuganira n’abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ahamenyekanye ku izina rya Remera y’Abaforongo badutangarije ko n’ubwo bitari biboroheye na busa ubu bafite icyizere cyo kubaho kandi bakabaho neza.
Umubare munini ugizwe n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri hagati y’imyaka 20 na 26 kuko abari bakuru mu gihe Jenoside yabaga abenshi barishwe kuko ngo bari bazwi ku buryo kwihisha bitari byoroshye.
Remera y’Abaforongo (…)

Remera y’Abaforongo ni hamwe mu hantu hakorewe igerageza rya Jenoside kuko tariki 2/8/1993, bamwe mu Batutsi bari bahatuye barishwe bacuzwa ibyo bari bafite; abarokotse icyo gihe bahise bahunga bajya mu Bugesera na Bicumbi bamara amezi 6 mu buhungiro, bagize bati: “Tugarutse twatangiriye kuri zero kandi Jenoside yabaye tumaze kugera kuri byinshi”.

Karake ati: ”Mbere y’uko Jenoside itangira ku mugaragaro twari tumaze igihe kinini turara mu bihuru kuko twabonaga imyiteguro yari ihari twabonaga na none Inkotanyi mu Murenge wa Tumba duturanye zahoraga zikozanyaho n’ingabo za Habyarimana bikadutera impungenge”.

Byari ku Cyumweru tariki 10 Mata 1994 nka saa tatu za mu gitondo twari twibereye mu rugo tubona hakurya ku gasozi duturanye Interahamwe ziri kumwe n’abasirikare ba Habyarimana wari Perezida bitwaje imbunda, imihoro, impiri zitwaga ’nta mpongano y’umwanzi’, bavuza induru biteguye gutsemba Umututsi.

Mugabo agira ati:”Icyo gihe nari mfite imyaka 10 ariko nari nzi gutandukanya Umuhutu n’Umututsi kuko ibyo twigishwaga mu mashuri byanteye kubaza ababyeyi icyo ndicyo ndetse n’abaturanyi kubera irondakoko rya buri munsi ku ishuri Abatutsi ngo nibahaguruke”.

Hari haracukuwe ibyobo byo kujugunyamo Abatutsi kandi koko niho bagiye babajugunya. Abakobwa bafashwe ku ngufu, abagabo bakabaca amaguru bakabaha inkoni ngo basange Inkotanyi kandi batakigira amaguru yo kugenda.

Bagarutse aho abenshi bari bavuye mu Kisaro mu Karere ka Gicumbi ariko kureba isura Remera y’Abaforongo ifite uyu munsi batangaza ko ubutwari babonanye ababyeyi bwababereye imibaraga zo gukora bakiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu baharanira ko igihugu kigira amahoro arambye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages