00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’ubwo Jenoside yamusize ari nyakamwe, yizera ko ejo hazaza he ari heza

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 9 April 2012 saa 11:09
Yasuwe :

N’ikiniga cyinshi, Akumuntu w’imyaka 26 aganira na IGIHE yagize ati: ”Iyo imvura ijya kugwa irabanza igakuba, Jenoside nayo yarateguwe batangira gukora amagerageza ahantu hatandukanye mu Rwanda: Bugesera, Kibirira, Gasaka, Remera y’Abaforongo, …”
Yavuze ati: “Byari ku Cyumweru tariki 10 Mata 1994 nka saa tatu za mu gitondo twari twibereye mu rugo tubona hakurya ku gasozi duturanye Interahamwe ziri kumwe n’abasirikare ba Habyarimana wari Perezida bitwaje imbunda, imihoro, impiri zitwaga (…)

N’ikiniga cyinshi, Akumuntu w’imyaka 26 aganira na IGIHE yagize ati: ”Iyo imvura ijya kugwa irabanza igakuba, Jenoside nayo yarateguwe batangira gukora amagerageza ahantu hatandukanye mu Rwanda: Bugesera, Kibirira, Gasaka, Remera y’Abaforongo, …”

Yavuze ati: “Byari ku Cyumweru tariki 10 Mata 1994 nka saa tatu za mu gitondo twari twibereye mu rugo tubona hakurya ku gasozi duturanye Interahamwe ziri kumwe n’abasirikare ba Habyarimana wari Perezida bitwaje imbunda, imihoro, impiri zitwaga ntampongano y’umwanzi, bavuza induru biteguye gutsemba Umututsi. Icyo gihe nari mfite imyaka 10 ariko nari nzi gutandukanya Umuhutu n’Umututsi kuko ibyo twigishwaga mu mashuri byanteye kubaza ababyeyi icyo ndicyo ndetse n’abaturanyi kubera irondakoko rya buri munsi ku ishuri Abatutsi ngo nibahaguruke”.

Atangaza ati: “Nari imfura mu muryango w’abana 5 na papa na mama, bisobanura ko twari 7; ubu magingo aya nsigaye ndi nyakamwe sinigeze mbona n’imibiri y’abavandimwe n’ababyeyi banjye. Ubwo nta kindi cyashobokaga atari gukizwa n’amaguru n’ubwo amaguru atakiza umuntu ahubwo imbaraga z’Imana nizo zankijije”.

Mu buhamya bwe, yavuze ati: “Twageze ahantu mu bihuru ababyeyi baratubwira ngo twicare aho dutegereze gupfa kuko nta kindi twakora kuko nta muntu warwana n’imbunda adafite n’inkoni. Njye nacitse ababyeyi ndihisha hirya yabo igitero kihageze cyahise kibica bose kirakomeza njyewe nguma ha handi bigeze mu masaha ya nimunsi mfata inzira nsubira mu rugo, mpasanga abakecuru n’abana twari duturanye twaraharaye ariko nta kintu cyari kikirangwa mu ngo zari aho kuko bari bari babisahuye n’ubwo umukuru wabo yari yababwiye ko babanza kurangiza igikorwa kuko ibintu byo ari ibyabo”.

" Kuya 11/04/1994 byari mu gitondo haje ikindi gitero gisanga duhari turi abana n’abakecuru batubwira ko tugomba kuguma aho bazaturinda ku manywa tukirirwa twihishe mu masaka byagera ku mugoroba tukajya gushaka ibyo turya.

Bigeze kuwa Gatanu tariki 15/04/1994, ba bandi twari tuzi ko bazaturinda nibo baje ari igitero simusiga bica ba bakecuru babashyira mu rwina boshye ari ibitoki. Bafata umwana wari aho ku kiraro cy’inka baramuhondagura baramwica, baba babonye n’undi wari wihishe mu cyanzu cy’urugo we ntibamwishe ahubwo baramushinyaguriye basiga ahorogoma baragenda.

Nabashije guca mu cyanzu ndabacika mpita ntangira kugenda ntazi aho njya; nageze aho ndasonza ariko mpura n’umugabo wari uziranye na papa ampa amabere atatu y’igitoki yari yikoreye ndahekenya ngarura agatege nkomeza urugendo; nahuye n’umugabo twari duturanye aramfata ashaka kuntema ku bw’amahirwe yabonye inka barimo kubaga ajya gushaka inyama mpita nirukanka ndamucika.

Bafashe abana babiri bari babyara banjye kuko ba data bavaga inda imwe babashyira munsi y’umukingo bawubatenguriraho ndeba, n’ubwo nari umwana mu myaka ariko ibi byatumye menya ubugome bw’abantu.

Narirutse ngera ahantu umukobwa aramfata arambaza ngo " uri uwa nde yewe mwa?" Musubiza ko ndi uw’umugabo twari duturanye wari Umuhutu nsanga amuzi mu magambo ariko atamuzi isura anjyana iwabo. Yambereye umugiraneza ku buryo butigeze buba ahandi hantu ku buryo urukundo n’uyu munsi ankunda ntabwo nzi icyo narugereranya nacyo.

Ababyeyi be bashakaga kuzana Interahamwe ngo zinyice ariko akababera ibamba akanjyana mu bihuru tukararanayo.

Twari twegereye icyitwaga ’zone tampon’ ku bw’amahirwe ambwira ko agiye kunshyira Inkotanyi ndemera aranjyana tugeze mu nzira tubona Interahamwe angarura mu rugo ahubwo baza kunshyira ba bandi nababeshye ko ari ababyeyi banjye ariko abimenyesha Inkotanyi ngo hatazagira ugira icyo ankoraho.

Aho twongeye kubonera agahenge data wacu yamenye ko nkibaho aza kundeba anjyana mu nkambi aho bari bacumbitse.

Uyu mukobwa wamfashije mu bihe byari bikomeye ubu ababyeyi be baramwanze banga no kumwishyurira amashuri aza no gufata umwanzuro wo kuva mu rugo rwabo ubu yibera ahandi ariko u Rwanda rumuzi nk’intwari kuko yemeye ko yakwangwa n’ababyeyi be ngo dukunde tubeho. Ibi bigaragara ku bantu bake ku isi dutuyeho.

N’ubwo nasigaye jyenyine ntabwo naheranywe n’agahinda ahubwo nafashe umwanzuro wo gukora mu mwanya w’umuryango wanjye mpagarariye; ubu ndi mu mwaka wa gatatu muri kaminuza, kandi ubutwari nabonye bwambereye imibaraga zo gukora nkiteza imbere ndetse ngateza imbere n’igihugu mparanira ko igihugu cyacu kigira amahoro arambye".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages