Nyamagabe - Nyuma y’ikiganiro bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bamwe mu batuye Umurenge wa Musebeya batangaje ko ngo icyunamo cyageraga bakihisha, ariko ngo kubera imiyoborere myiza basobanukiwe akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Musebeya bamaze guhishura ko icyunamo cyageraga bakihisha. Uko imyaka igenda iba uruhererekane mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo niko aba baturage bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko kwibuka n’ibiganiro bijyana nabyo. Abo baturage bavuga ko ngo iyo basabwaga kuza mu biganiro byahariwe icyumweru cy’icyunamo bamwe bahitagamo kwikingirana mu mazu abandi bakirwaza ariko ngo iyo myumvire yo hasi barayirenze. Kuri ubu barashimira ubuyobozi bwiza bwakomeje kubigisha kugeza basobanukiwe, ibyo ngo bakaba barabiterwaga n’amateka mabi y’urwango bari baracengejwemo n’ubuyobozi bubi kandi igihe kirekire.
Kampundu Tereza yagize ati: “Abantu benshi barihishaga bakikingiranira mu mazu ugasanga ibyo biganiro mu baje kubyitanga ntibabonye byibura na ½ cy’abatuye umudugudu! Ariko gahoro gahoro kubera ubuyobozi bwiza dukesha Leta y’Ubumwe, ikomeza kugenda itwereka ibyiza byo kwibuka, ubu ngubu n’umukecuru n’umusaza bose barabyitabira.”
Ibi bitekerezo by’aba baturage babishyize ahagaragara kuwa mbere tariki 9 Mata 2012, nyuma y’ikiganiro ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, aho nabo bagize uruhare runini mu gutanga ibitekerezo. Iki kiganiro cyibanze cyane ku ruhare rw’ubuyobozi mu gucengeza urwango mu baturage mu bihe bitandukanye by’amateka y’igihugu kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gisozwa hafashwe umwanzuro ko kwibuka Jenoside ari bumwe mu buryo bwo kwirinda ko yazongera kubaho.
“Kwibuka ni ukurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Kutibuka nabyo ubwabyo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside,” ibi ni ibyakomeje bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe.
Aba baturage ba Musebeya bahamya ko amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kuyakuramo amasomo, ku buryo ngo nta muntu bakemera ko abashora mu macakubiri. Batanze urugero aho ngo ubutegetsi bwateguye Jenoside bukayishyira no mu bikorwa bumaze gutsindwa, abakomeye muri bwo bafashe inzira bagahunga.
Sibwobugaruka Nasoni yagize ati: “Abo bategetsi babonye ibintu bikomeye bamwe bafata indege abandi bafata imodoka barigendera dusigara duhangana n’ingaruka za Jenoside badushoyemo! Rwose ubu abaturage turakanuye nta muntu wakongera kudushuka ngo tujye mu macakubiri.”
Uretse kwitabira ibiganiro byagenwe mu cyumweru cy’icyunamo, abaturage b’Umurenge wa Musebeya baritabira n’ibikorwa byo gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ziherambere Anastase, yatangaje ko inka 6 arizo zizahabwa abarokotse Jenoside, amazu 2 akazasanwa mu gihe ngo hazatangwa n’imibyizi 36. Ubaze mu mafaranga ibi bikorwa bikaba bifite agaciro gakabakaba miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Inkuru dukesha: Imvaho Nshya


















TANGA IGITEKEREZO