00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Hari benshi bagifite akababaro kuko batazi aho ababo baguye"

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 14 April 2012 saa 06:31
Yasuwe :

Nk’ahandi hose mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye ku rwibutso rwa Kabgayi na Mushishiro mu Kagari ka Munazi, imihango yo kwibuka yabereye mu Mudugudu wa Kabadaha ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri 559 habereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya misa mu gihe imvura y’umuvumbi yagwaga abaturage bakomeje ishyaka ryo kwibuka banasabira inzirakarengane hanagaragajwe inzira y’umusaraba (…)

Nk’ahandi hose mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye ku rwibutso rwa Kabgayi na Mushishiro mu Kagari ka Munazi, imihango yo kwibuka yabereye mu Mudugudu wa Kabadaha ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri 559 habereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya misa mu gihe imvura y’umuvumbi yagwaga abaturage bakomeje ishyaka ryo kwibuka banasabira inzirakarengane hanagaragajwe inzira y’umusaraba Abatutsi bo muri ibi bice banyuzemo magingo aya hakaba hasigaye bake kandi bagifite ibikomere bya Jenoside nk’uko byagaragaje na Mukeshimana Hilarie wo mu Murenge wa Mushishiro yavuze ko uretse n’abashyinguye muri uru rwibutso hari n’abandi benshi baroshywe muri Nyabarongo.

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyamabuye, Fidele Mupagasi, yagarutse ku buzima abacitse ku icumu babayemo muri iki gihe yerekana ko hari ibigikenewe nko kubakira abatarabona aho bakinga umusaya, gushakira abana barangije amashuri icyo bakora ndetse n’abatarabashije gukomeza za kaminuza nabo bagafashwa kubona uko biga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste mu butumwa buhumuriza bukanihanganisha abacitse ku icumu, anasaba abantu bose gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka, bigira ku mateka yaranze u Rwanda ari ameza n’amabi, bagaharanira ko amateka mabi atazongera kubaho.

Yongeyeho ko ubuhamya budakwiye gutangwa n’abacitse ku icumu gusa, ahubwo aho igihe kigeza n’abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ababireberaga bagomba gutanga ubuhamya.

Naho Mungwarakarama Sixte, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro yasabye abaturage kuba hafi abacitse ku icumu no gukomeza kubafasha mu bikorwa bitandukanye.

Yongeye gusaba abaturage gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, uburyo yakoresha bwose ariko abantu bakamenya aho ababo baguye bakanabashyingura. Ati: “Hari abantu benshi bagifite akababaro k’uko batazi aho abantu babo baguye ngo babashyingure mu cyubahiro bambuwe.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages