00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’ubwo yarokotse Jenoside, yumva nta cyizere cyo kubaho afite

Yanditswe na

UMUHOZA N. Jessica

Kuya 11 April 2012 saa 01:20
Yasuwe :

Bucyana Anne-Marie afite imyaka 45 y’amavuko, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. N’ubwo yarokotse ariko, abicanyi bamwanduje agakoko gatera SIDA, bamukomeretsa umutima ku buryo kugarura icyizere cyo kubaho yumva bitagishobotse.
Dore ubuhamya bwe nk’uko tubukesha Urubuga rw’Urwibutso rukuru rwa Kigali
Navutse mu mwaka wa 1967, nkurira mu muryango ukundana, mbana n’ababyeyi banjye ndetse n’abavandimwe banjye barindwi. Nari mfite basaza banjye 2, abandi 5 bari abakobwa.
Muri (…)

Bucyana Anne-Marie afite imyaka 45 y’amavuko, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. N’ubwo yarokotse ariko, abicanyi bamwanduje agakoko gatera SIDA, bamukomeretsa umutima ku buryo kugarura icyizere cyo kubaho yumva bitagishobotse.

Dore ubuhamya bwe nk’uko tubukesha Urubuga rw’Urwibutso rukuru rwa Kigali

Navutse mu mwaka wa 1967, nkurira mu muryango ukundana, mbana n’ababyeyi banjye ndetse n’abavandimwe banjye barindwi. Nari mfite basaza banjye 2, abandi 5 bari abakobwa.

Muri 1990 nashakanye n’umugabo wanjye Jean Marie, hanyuma tuza kubyara umwana wacu w’imfura tumwita Patrick. Patrick amaze kuvuka nibwo abayobozi batangiye gutoteza Abatutsi. Icyo gihe bafunze umugabo wanjye bamushinja kuba icyitso cy’Inkotanyi, bamufunze igihe kingana n’ibyumweru 2, hanyuma amaze kurekurwa ahita ahungira ku Kibuye.

Nyuma y’igihe gito ahunze, Interahamwe zaje mu rugo kumushaka, ziramubura hanyuma nanjye n’umwana wanjye dufata icyemezo cyo kumusanga.

Iradukunda ni ryo zina twahaye umwana wacu wa 2 wavutse muri 1993. Muri 1994, indege ya Habyarimana yarashwe turi aho ku Kibuye.

Ubwicanyi butangira, baraje batwara umugabo wanjye nuko nyuma y’akanya gato bamujyanye, numvise abamutwaye baririmba, bishimiye ko bishe inyenzi; ubwo nanjye menya ko ibye byarangiye.

Nyuma haje umusirikare, asanga nicaye nkikiye Iradukunda, aramushikanuza amukubita ku rukuta. Umwana wanjye yahise yitaba Imana ako kanya nanjye nshaka kwiruka njya gufata umubiri we ariko wa musirikare antegeka kuryama hasi, niko guhita ansambanya ku ngufu.

Sinabona amagambo nyayo yo gusobanura ibyo nakorewe n’uwo musirikare, gusa igihe cyarageze arajyenda.

Inkuru y’uko nkiriho yaje kugera ku witwa Zakariya wari inshuti y’umugabo wanjye, ni uko aza kumfata kuri moto. Ntabwo nari nziko uyu Zakariya yagize uruhare mu rupfu rw’umugabo wanjye, bityo nanjye numvaga nta kibazo ndi bugire ndi kumwe nawe. Twarajyanye ndetse ntwara n’umuhungu wanjye. Kuberako Zakariya yari yabohoje inzu nyinshi z’Abatutsi, yatujyanye kuducumbikira muri imwe muri zo yari ahitwa mu Cyumbati ariko adushyira mu cyumba kimwe n’Interahamwe.

Namaze iminsi 6 muri iyi nzu kandi buri joro nasambanywaga ku gahato; buri uko Interahamwe yumvaga inyifuje, yaransambanyaga kabone n’iyo umwana wanjye yabaga abireba.

Ku mugoroba w’umunsi wa 6, nasambanyijwe n’ibitero 2 by’Interahamwe. Igitero cya 3 cyaraje, kimpa isuka, kintegeka kwicukurira imva. Nari nambaye ubusa kuko bari bamaze gutwara imyambaro yanjye, ni uko ntangira kubinginga ngo bandase aho kunyicisha ubuhiri. Baranyitegereje, bambaza niba nzi igiciro cy’isasu. Ubwo barimo bumvikana ku kiribukorwe, haje ikindi gitero. Nahise ntangira kuvuga ko ndi Umuhutu, hanyuma Umuyobozi wabo asaba ko bansubiza muri ya nzu, hakaza gukorwa isuzuma ku bwoko bwanjye.

Mu gihe bari bansubije muri rwa rugo, hari umuntu wambonye, aragenda abimenyesha umukecuru nari narigeze kugirira neza. Mu ijoro ry’uwo munsi, wa mukecuru yaraje aranyiba, atujyana iwe njye n’umwana wanjye, araduhisha.

Mu gihe twari twihishe kuri uyu mukecuru, twatangiye kumva ibihuha bivuga ko Ingabo za RPF ziri gusatira igihugu kandi ngo ziraza zica abantu. Abantu benshi batangiye guhunga ariko njye nkajya nibaza nti: “ndagenda kubera iki?” gusa na none kuko nta mpamvu yo kuguma aho nari mfite, nafashe icyemezo cyo guhungana n’abandi. Twaragiye, tugera ku mugezi wa Rusizi aho twagombaga kwambuka twerekeza muri Zaire; gusa byageze ahantu mbona ko abo turi kumwe bose bafite ikintu bahuriyeho. Nahise mfata icyemezo cyo kuguma aho, nkasigara mu Rwanda.

Naje kumenya ko nanduye SIDA, ndabarabara, nta umutwe, numva nta byiringiro, numva ibyanjye birarangiye. Ubwo nibwo natangiye guhura n’ibibazo by’ihungabana, nshaka ibintu byamfasha kwiyahura ariko nta na kimwe nabashije kubona. Kuva icyo gihe namenya ko nanduye, nta na rimwe nigeze mbona cyangwa ngo mpabwe umuti w’indwara yanjye; nta na rimwe.

Njye numva nararokotse igice, kuko ngendana urupfu muri njye; kandi si uruzazanwa n’agakoko gatera SIDA gusa. Bamwe bavuga ko barokotse inkota ariko njye iracyandi mu mutima. Ndetse no mu rupfu, numva nizera ko ntazigera nduhuka.

Umuhungu wanjye ni cyo kintu cyonyine kimpa imbaraga zo kubaho. Kuba ndiho uyu munsi ni igitangaza. Nimbasha kugira amahirwe yo kubaho indi myaka mike, umwana wanjye azaba amaze gukura, wenda azagire n’amahirwe mu buzima ntabe mayibobo.

Ni Ubuhamya dukesha, Urubuga rw’Urwibutso rukuru rwa Kigali bwashyizwe mu Kinyarwanda na UMUHOZA N. Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages