Umunyarwanda Mwizerwa Dieudonné yatorewe kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Mixed Martial Arts muri Afurika (AFCOMMA), yashinzwe ku mugaragaro mu gihe u Rwanda rwari rwitabiriye Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino ku nshuro ya mbere.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, Munezero Valentine, yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC), muri manda y’inzibacyuho y’imyaka ibiri izageza mu 2028.
Isiganwa ngarukamwaka ry’imodoka rya “Huye Rally” rigiye kongera guhuriza mu turere twa Huye na Gisagara abapilote b’Abanyarwanda n’abaturutse muri Uganda, aho imodoka 16 ari zo ziri ku rutonde rw’abitezwe muri iri rushanwa rizaba tariki 16-18 Ukwakira 2026.
Twahirwa Alfred usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yongeye gutanga kandidatire yo kuriyobora muri manda ya kabiri, aho ari we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo muri Handball y’umwaka w’imikino wa 2026/27 yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, haboneka intsinzi zitandukanye mu gihe imikino ibiri yagombaga kubera i Musanze yasubitswe kubera imvura.
Ku nshuro yarwo ya mbere, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona Nyafurika mu mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA], izabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire tariki 12-16 Ukwakira 2026.
Umuholandi Max Houkes yegukanye icyumweru cya kabiri cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25, nyuma yo gutsinda Umuhinde Dev Javia amaseti 2-1 mu mukino wa nyuma wamaze amasaha abiri n’iminota 43.
Umuholandi Max Houkes n’Umuhinde Dev Javia ni bo bazahurira ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya kabiri cya “Rwanda Open M25”, nyuma yo kwitwara neza muri ½ cy’irangiza cyakiniwe ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026.
Isiganwa ngarukamwaka ry’imodoka rya “Huye Rally 2026” rizongera kubera mu turere twa Huye na Gisagara, aho iry’uyu mwaka rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 18 Ukwakira 2026.
Umunyarwanda Ishimwe Claude yasezerewe muri ⅛ cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis ‘Rwanda Open M25’, nyuma yo gutsindwa n’Umufaransa Florent Bax amaseti 2-0 (6-0, 6-1) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026.
Ishimwe Claude yabaye Umunyarwanda wa mbere ugeze muri 1/8 cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25, nyuma yo gutsinda mugenzi we Niyigena Étienne amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rugiye kugira umukinnyi ugera muri 1/8 cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25, nyuma y’uko Abanyarwanda Ishimwe Claude na Niyigena Étienne batomboranye mu ijonjora rya mbere.
Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3) ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026.
Umuholandi Max Houkes uri mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana ‘Rwanda Open M25’, yakomeje kwitwara neza agera muri ½ cy’irangiza, mu gihe Umufaransa Florent Bax na we yakomeje urugendo rwe muri iri rushanwa riri kubera i Kigali.
Umufaransa Corentin Denolly ufite agahigo ko kwegukana Rwanda Open M25 inshuro eshatu, yasezerewe muri 1/8 cy’icyumweru cya mbere cy’irushanwa ry’uyu mwaka atsinzwe n’Umutaliyani Manuel Plunger amaseti 2-0 (6-4, 6-0).
Abanyarwanda babiri, Niyigena Étienne na Ishimwe Claude, bahawe ubutumire bwo gukina Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali kuva tariki ya 28 Nzeri kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026.
Abakinnyi 32 babigize umwuga barimo n’abakinnye mu marushanwa akomeye ya Tennis ku Isi, bitezwe mu Irushanwa Mpuzamahanga “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali kuva tariki ya 28 Nzeri kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026.
Umudage Alexander Zverev yegukanye US Open nyuma yo gutsinda Umunyamerika Ben Shelton amaseti 3-1 (6-3, 7-6 (7-2), 5-7, 6-2) ku mukino wa nyuma wabereye i New York ku Cyumweru.
Umunya-Kazakhstan Elena Rybakina yegukanye US Open ku nshuro ya mbere, nyuma yo gutsinda Aryna Sabalenka amaseti 2-1 (6-4, 5-7, 6-2) ku mukino wa nyuma wabereye i New York ku wa Gatandatu.
Komite Olempike y’u Rwanda yemeje ko abakinnyi icyenda, bakina muri siporo eshanu zinyuranye, ari bo bazahagararira igihugu mu Mikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026.