Iyi gahunda yatangijwe tariki 17 na 18 Ukwakira 2026, ibera mu nyubako ya Remera Corner, ku igorofa rya kabiri, ahateganye na Zaria Court Hotel i Gisimenti mu Mujyi wa Kigali.
“Little Champions Programme” yagenewe abana bafite kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itandatu, aho bahabwa imyitozo ijyanye n’imyaka yabo ndetse n’ikigero cy’imikurire bagezemo.
Mu byo batozwa harimo ubushobozi bw’ibanze mu mikorere y’umubiri buzwi nka ‘Physical Literacy’, burimo kwiruka, gusimbuka, kuringaniza umubiri, kugenda neza no guhuza ingingo z’umubiri.
Uretse iterambere ry’umubiri, iyi gahunda igamije gufasha abana gukura neza mu mitekerereze no mu mibanire n’abandi, kubongerera icyizere no kubatoza indangagaciro nziza kuva bakiri bato.
Yubakiye ku mahame ya ‘Long-Term Development in Sport and Physical Activity’, aho icyiciro cya ‘Active Start’ gifatwa nk’urufatiro rw’iterambere ry’umwana mu mikino no mu bikorwa by’umubiri.
Abana bato bakorana n’ababyeyi
Little Champions Programme iba buri wa Gatandatu no ku Cyumweru, aho buri munsi haba ibyiciro bibiri by’imyitozo.
Icyiciro cya mbere kiba kuva Saa 10:15 kugeza Saa 11:45, mu gihe icya kabiri kiba kuva Saa 15:15 kugeza Saa 16:45.
Abana bagabanywa mu matsinda hashingiwe ku myaka n’ikigero cy’imikurire yabo, kugira ngo buri wese ahabwe imyitozo ijyanye n’ubushobozi bwe.
Abafite imyaka ibiri n’itatu bitabira imyitozo bari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera, kugira ngo babafashe mu bikorwa bitandukanye ndetse banarushaho kubaka umubano hagati yabo binyuze mu mikino.
Gahunda yose igabanyijemo ibyiciro bitatu. Abafite imyaka ibiri n’itatu bakora imikino y’ibanze ifasha mu mikurire y’umubiri bari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Abafite imyaka itatu n’ine bakora imikino ibafasha kuringaniza umubiri, guhuza ingingo no gukorera hamwe, aho abafite imyaka itatu bakomeza gufashwa n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Icyiciro cy’abafite imyaka itanu n’itandatu cyo kibanda ku myitozo ibategura kwinjira mu mikino itandukanye, by’umwihariko Gymnastics n’indi mikino ngororamubiri.
Abatoza babanje guhugurwa
Mbere yo gutangiza Little Champions Programme, The Champions Sports Academy yabanje gutegura amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku batoza ba Gymnastique.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera abatoza ubumenyi ku buryo bwo kwigisha abana bato, gusobanukirwa imikurire yabo, kubungabunga umutekano wabo mu myitozo ndetse no gukoresha imikino nk’igikoresho cy’uburezi.
Yayobowe na Noël Nkuranyabahizi, Umutoza Mpuzamahanga wo ku rwego rwo hejuru, akaba n’Umuyobozi Mukuru ndetse n’Umutoza Mukuru wa The Champions Sports Academy.

Intego si ugutegura abegukana imidali gusa
The Champions Sports Academy igaragaza ko intego yayo ari uguteza imbere abantu binyuze muri siporo idaheza, kubafasha kugira ubushobozi bwo gukora ibikorwa by’umubiri no kubatoza indangagaciro zibafasha kugera ku budashyikirwa no kugira ubuzima n’imibereho myiza.
Indangagaciro ishyira imbere zirimo kubahiriza amategeko no kwigenzura, ubucuti, gukorera hamwe, kubahana n’ubudashyikirwa.
Nkuranyabahizi yavuze ko intego ya Little Champions Programme itagarukira ku gutegura abana bazaba abakinnyi begukana imidali mu marushanwa, ahubwo ko ari ukububakira urufatiro ruzatuma bakura bakunda siporo n’ibikorwa by’umubiri.
Ni gahunda kandi igamije gufasha abana gukurana ubuzima bwiza, indangagaciro n’ubushobozi bizabafasha mu buzima bwabo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Nubwo hatangijwe iyi gahunda nshya y’abana bafite hagati y’imyaka ibiri n’itandatu, The Champions Sports Academy izakomeza n’iyari isanzwe igenewe abafite imyaka irindwi kugeza kuri 17.
Imyitozo y’abo bana izakomeza kubera aho yari isanzwe ibera ku Ishuri rya Notre Dame des Anges i Remera, ku muhanda w’amabuye uva ahazwi nko kwa Rwahama ugana kuri Gare ya Giporoso.
Abifuza kwandikisha abana muri Little Champions Programme bashobora kugana Remera Corner Building, ku igorofa rya kabiri, ahateganye na Zaria Court Hotel i Gisimenti, cyangwa bagahamagara kuri 0789 267 269 na 0788 876 966.
The Champions Sports Academy ikoresha intego igira iti “We Are the Champions for Life”, ishimangira icyerekezo cyo gutoza abana kuba intyoza mu mikino no mu ndangagaciro, ndetse no kugira ubuzima n’imibereho myiza binyuze muri siporo.









Ibitekerezo 0