Ishyirahamwe ry'amarushanwa y'imikino njyarugamba rizwi nka ‘Professional Fighters League’ (PFL) ryamaze gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rugiye kwakira imikino y’icyiciro cya nyuma cy’irushanwa ryaryo rizabera i Kigali ku wa 12 Ukuboza 2026, muri BK Arena.
Iri rushanwa rizahuza bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Afurika bakina umukino njyarugamba aho buri wese arwana akanitabara mu buryo bwose ashoboye kuva ku gipfunsi, umugeri, guturana hasi, gutegana no kumvana imitsi; ibimenyerewe nka ‘Mixed Martial Arts’ (MMA) muri rusange.
Iri rushanwa rigiye kubera i Kigali, rizashyira akadomo ku marushanwa atatu ya PFL Africa aho abakinnyi bo mu byiciro bitatu birimo abapima ibilo 77 (Welterweight), ibilo 70 (Lightweight) n'abapima ibilo 61 (Bantamweight) bazaba besurana, maze muri buri cyiciro hazamenyekane umukinnyi wahize abandi; bivuze ko hazatangwa imidali itatu.
Mu mukino usoza irushanwa uzaba utegerejwe na benshi, abakinnyi babiri bo mu cyiciro cy’abapima ibilo 77 ni bo bategerejweho by’umwihariko kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bazaba bitabiriye. Uzatsinda muri abo bombi ni we uzegukana izina ry'umukinnyi wa mbere muri Afurika muri icyo cyiciro.
Uyu mukino w’ishiraniro uzaza uherekeje uw’abazaba bamaze kugundagurana mu cy’iciro cy’abakinnyi babiri bahatanira umukandara mu cyiciro cy'abapima ibilo 70 n’icy'abapima ibilo 61 ku buryo uwo munsi hazarara hamenyekanye nyir’igihembo cyamukuru cya PFL Africa kuva irushanwa ryatangira.
Iyi mikino izanyuzwa kuri televiziyo ya SuperSport ku bazayikurikirana mu rurimi rw'Icyongereza muri Afurika, na ho Canal+ iyinyuzeho ku bazayikurikirana mu Gifaransa. Abazifuza kuyireba kandi bazabasha kuyikurikirana ku buntu kuri SportyTV.
Umuyobozi Mukuru wa PFL Africa, Elias Schulze, yavuze ko kuba Kigali ari yo izakira iyi mikino ari amahirwe yo kugaragaza impano z'abakinnyi b'Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Amaso yose azaba yerekeje i Kigali mu gihe tuzaba dutanga ibihembo ku Banyafurika bazaba begukanye iri rushanwa, imbere y'abazaba babikurikirana hirya no hino ku isi. Aba bakinnyi barangwa n’ikinyabupfura, kwihangana no kwigenzura, ari na byo bituma umukino wa MMA ushimisha benshi.”
Yakomeje agaragaza ko ku bw’ubufatanye n'abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, uyu ari umwanya mwiza wo gufasha abakinnyi b'Abanyafurika kugaragaza impano zabo ku ruhando mpuzamahanga ndetse no gutuma abakiri bato bafite inzozi n’impamvu zo gukorana umwete no guharanira kugera ku ntego zabo.
Abifuza kugura amatike bashobora kuyasanga ku rubuga rwa pfl.info/Rwandafinals










Ibitekerezo 0