Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FERWAHAND ateganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2026, aho imyanya imwe iriho abakandida rukumbi mu gihe indi izahatanirwa n’abakandida babiri.
Ku mwanya wa Perezida, Twahirwa Alfred ni we wenyine watanze kandidatire, mu gihe Dr. Akumuntu Joseph na we ari umukandida rukumbi ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere.
Tuyisenge Pascal usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND na we ni umukandida rukumbi ushaka gukomeza kuri uwo mwanya.
Ihangana ritegerejwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri, aho Masengesho Dominique uwusanzweho azahangana na Nayirarora Aimé Elias.
Ku mwanya w’Umubitsi, Niyomutuye Marie Chantal uwusanzweho azahatana na Dusengimana Florentine.
Twahirwa ashaka manda ya kabiri
Twahirwa Alfred yatangiye kuyobora FERWAHAND muri Werurwe 2022, ubwo yatorwaga n’amajwi 42 kuri 42 y’abanyamuryango bari bitabiriye Inteko Rusange.
Icyo gihe yasimbuye Utabarutse Théogène, ahabwa manda y’imyaka ine. Mbere yo kuba Perezida, Twahirwa yari yarabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND ndetse yari asanzwe ari mu bikorwa bya Handball binyuze muri Gorillas Handball Club.
Manda ye ya mbere yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byatumye Handball y’u Rwanda irushaho kugaragara ku rwego rw’Akarere, Afurika no ku rwego rw’Isi.
Mu 2022, u Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cya Handball mu batarengeje imyaka 18, aho Ikipe y’Igihugu yageze ku mukino wa nyuma ndetse ikabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cyabereye muri Croatia mu 2023.
Muri uwo mwaka kandi, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yegukanye IHF Challenge Trophy ya Zone V yabereye i Nairobi muri Kenya, itsinze Uganda ku mukino wa nyuma.
Mu 2024, Handball y’u Rwanda yanditse andi mateka ubwo Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yegukanaga “IHF Trophy Continental Phase” yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
U Rwanda rwatsinze Réunion ibitego 34-25 ku mukino wa nyuma, rusoza irushanwa rudatsinzwe umukino n’umwe ndetse rubona itike yo guhagararira Afurika muri “IHF Trophy Intercontinental Phase”.
Twahirwa yavuze icyo gihe ko iyo ntsinzi yari umusaruro w’uburyo bwo gushaka no kuzamura impano z’abakiri bato, hamwe n’ubufasha bw’inzego zirimo Minisiteri ya Siporo.
Mu 2026, amakipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 18 n’imyaka 20 yongeye kugaragaza imbaraga ubwo yegukanaga icyarimwe ibikombe bya IHF Trophy Africa Zone V, iba indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka amakipe y’igihugu ahereye mu bakiri bato.
Muri manda ya Twahirwa kandi, Ikipe Nkuru y’Igihugu y’Abagabo yakinnye Igikombe cya Afurika cya Handball bwa mbere mu 2024, ubwo irushanwa ryari ryabereye mu Misiri.
U Rwanda rwaje no guhabwa kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagabo cya 2026, rikaba rimwe mu marushanwa akomeye ya Handball yabereye mu gihugu muri manda ye.
Ku rwego rw’imbere mu gihugu, FERWAHAND ikomeje gutegura shampiyona mu bagabo n’abagore ndetse n’amarushanwa y’abakiri bato.
Iri Shyirahamwe rigaragaza ko rifite amakipe 10 mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo, 10 mu Cyiciro cya Kabiri, 12 mu bagore, mu gihe amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 ahuza amakipe menshi yo mu bigo by’amashuri biteza imbere Handball hirya no hino mu gihugu.
Twahirwa yanahawe inshingano ku rwego rwa Afurika, aho mu Ukuboza 2025 yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe ya Handball muri Afurika, CAHB.





Ibitekerezo 0