Uyu mukino ugiye kwinjira mu yindi isanzwe ikinwa mu Rwanda, binyuze mu bikorwa byateguwe na Rwanda Korfball Organization (RKO), umuryango ugamije guteza imbere uburinganire, ubufatanye n’impano z’urubyiruko binyuze muri siporo.

Korfball ni umukino ufite byinshi uhuriyeho na Basketball, kuko na wo usaba abakinnyi guhererekanya umupira no kuwushyira mu nkangara kugira ngo babone amanota.

Icyakora, ufite umwihariko utuma utandukana n’indi mikino, kuko buri kipe iba igizwe n’abakinnyi umunani barimo abagabo bane n’abagore bane, bose bakinira hamwe.

Muri uyu mukino, umugabo akumira mugenzi we w’umugabo, mu gihe umugore na we akumira mugenzi we w’umugore. Ibi bituma buri wese agira uruhare mu mukino, aho gutsinda bishingira ku bufatanye bw’abakinnyi bose.

Sinayitutse Jean de Dieu Nelson watangije uyu mukino mu Rwanda, yavuze utagamije gusa guhatana no gutsinda, ahubwo unafasha abakiri bato kwiga gukorera hamwe, kubahana no kumva ko abagabo n’abagore bafite ubushobozi bwo gufatanya kugera ku ntego.

Ati "Ni umukino udasanzwe kuko ugaragaza ubwuzazanye nyabwo. Turi kwitegura rero kwakira delegasiyo izaza kuwutangiza ku mugaragaro mu Rwanda mu bikorwa bizaba tariki 25-29 Ugushyingo 2026."

Mbere y’uko Korfball itangizwa ku mugaragaro mu Rwanda, ibikorwa byo kuyimenyekanisha byabanje gukorerwa mu Karere ka Musanze, aho abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye batangiye kwigishwa uko uyu mukino ukinwa.

Hakozwe kandi amahugurwa y’ibanze ku bakinnyi, abatoza n’abasifuzi, hanatangwa ibikoresho bifasha amashuri yatangiye kwakira uyu mukino.

RKO ifite gahunda yo kugeza Korfball mu mashuri no mu baturage bo mu turere dutandukanye, by’umwihariko ikibanda ku rubyiruko no ku bafite amahirwe make yo kwitabira siporo.

Umukino wa Korfball si mushya kuko watangiye gukinwa mu Buholandi mu 1902 nyuma yo guhimbwa n'umwarimu Nico Broekhuysen.