Iri siganwa rizaba ari ryo rya nyuma muri Shampiyona y’u Rwanda ya Moto ya 2026, nyuma y'andi ane yabereye mu bice bitandukanye by'Igihugu.
Abakinnyi batatu bahatanira kwegukana iyi Shampiyona ni Umubiligi Robin Hebras, Umudage Olivier Fietzeck na mugenzi we Albert Krause, bose bagiye guhurira mu isiganwa rya nyuma bafite intego yo kwegukana igikombe.
Robin Hebras ukinisha moto yo mu bwoko bwa KTM 350cc ni we uyoboye urutonde rw'abakinnyi mbere y'iri siganwa, akurikiwe n'Umudage Olivier Fietzeck na we ukoresha KTM 350cc.
Ku mwanya wa gatatu hari Albert Krause ukomoka mu Budage, ukoresha Moto yo mu bwoko bwa Yamaha 350cc.
Aba bakinnyi uko ari batatu bagiye guhatanira igikombe mu isiganwa rya nyuma, aho uko bazitwara bishobora kugira uruhare rukomeye mu kumenya uzegukana Shampiyona y'uyu mwaka.
Shampiyona y'u Rwanda ya Moto ya 2026 igizwe n'amasiganwa atanu, arimo iryabereye i Rulindo, iryabereye ku Kiyaga cya Ruhondo, Umuko Challenge yabereye i Rwamagana ndetse n'iryahujwe na Huye Rally mu Ukwakira.
Isiganwa rya Nyirangarama Cross Country Challenge ni ryo rizasoza uyu mwaka w'imikino ndetse abazarikina basuzumye imihanda yaryo ku wa 15 Ugushyingo 2026.
Umuterankunga mukuru w’iri siganwa ni Entreprise Urwibutso. Umuyobozi wayo Sina Gérard yavuze ko yahisemo gutera inkunga iri siganwa kubera ko akunda siporo no gushyigikira ibiteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.
Ati “Siporo ndayikunda mu ngeri zose: Gutera inkunga urubyiruko ndabikora, buri kintu cyose kiruteza imbere ndetse kigateza igihugu cyacu imbere ndagishyigikira.”
Mu isiganwa riheruka ryahujwe na Huye Rally 2026, Umudage Olivier Fietzeck ni we waryegukanye, bituma ari mu bahanzwe amaso mu rugamba rwo kwegukana Shampiyona y'uyu mwaka.
Muri uyu mwaka ni bwo RAC yatangiye gutegura Shampiyona yo gusiganwa kuri moto, nyuma y'uko u Rwanda rubaye umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa kuri Moto mu Ukuboza 2025.





























Amafoto: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0