Uyu mukino mpuzamahanga wateguwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Rugby ku Isi ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino muri Afurika.

Ni mu rwego rwo kwitegura amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, azaba mu 2027, aho u Rwanda ruzahatana n’ibihugu birimo Tanzania, u Burundi na Misiri.

Uyu mukino wasifuwe n’abasifuzi batatu b’Abanya-Uganda barangajwe imbere na Wutimber Ronald mu gihe Komiseri yari Umunya-Togo Ouro-Koumoni Mahawiya.

Igice cya mbere cy’iminota 40 cyarangiye u Rwanda rwatsinze u Burundi amanota 7-0, aho Kuneshanukwayo Sharom yatsinze ‘try’ y’amanota atanu naho Isimbi Carlos atsinda ‘conversion’ y’amanota abiri.

Mu gice cya kabiri, Niyoyirerera Nestor yatsinze ‘try’ ya kabiri mu gihe iya gatatu yatsinzwe na Hakizimana Jean de Dieu. Isimbi Carlos ni we watsinze indi ‘conversion’ na penaliti imwe, umukino urangira ari amanota 20-0.

Mu bawitabiriye harimo Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda no mu Burundi, Alison Thorpe; Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, ndetse na ba Perezida b’amashyirahamwe ya Rugby mu Rwanda no mu Burundi, Kamanda Tharcisse na Habyarimana Albert.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yavuze ko bishimiye kongera gukina umukino mpuzamahanga nyuma y’igihe ndetse “wari ukenewe cyane” ndetse watanze ishusho y’Ikipe y’Igihugu.

Yashimiye Ambasade y’u Bwongereza ikomeza kubafasha muri byinshi, aho iheruka no kubaha imipira 1000 yo gukina mu gihe n’iy’u Buyapani batangiye gukorana.

Mugenzi we wo mu Burundi, Habyarimana Albert, yavuze ko bishimiye gukina n’u Rwanda kuko ari inzozi yari amaze igihe asangiye na mugenzi we uyobora Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda.

Ati “Inzozi zacu zagezweho, twakinnye kandi turizera ko bitagarukira hano, ahubwo tuzanabakira i Bujumbura. Umukino wagenze neza nubwo u Burundi bwatsinzwe.”