Iri rushanwa rizabera muri Harmony Beach Park, mu Mujyi wa Montego Bay muri Jamaica, rizitabirwa n’abakinnyi barenga 200 baturutse mu bihugu byo mu Birwa bya Caraïbes n’u Rwanda.
Special Olympics Rwanda yatangaje ko u Rwanda ruzitabira iri rushanwa mu mikino ibiri irimo Beach Bocce, umukino wo gutera udupira hagamijwe kutwegereza akandi kagenewe kuba intego, ndetse no koga mu mazi magari ku ntera ya metero 750 (Open Water Swimming).
Itsinda ry'u Rwanda rizitabira iri rushanwa rigizwe n’abantu 12, barimo abakinnyi batandatu, abatoza babiri, umuganga n'abayobozi b'itsinda.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda ni Irafasha Patience, Ayinkamiye Solange, Nyiramatabaruka Alphonsine, Iradukunda Shemusa, Iradukunda Moïse na Mushimiyimana Pascal. Bazatozwa na Byabarusara Wellars na Uwamariya Eugénie.
Iri tsinda rizaba riyobowe na Muhire Patrick Guevara, yungirijwe na Ndayishimiye Gilbert. Hari kandi umuganga Mukamana Donatilla na Perezida wa Special Olympics Rwanda, Amb. Karabaranga Jean Pierre.
Special Olympics Rwanda yatangaje ko kwitabira iri rushanwa ari “amahirwe yo kugaragaza impano, ubushobozi n'ubushake bw'abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe, ndetse no kubafasha kurushaho kumenyera amarushanwa mpuzamahanga.”
Yongeyeho iti “Twemera ko buri mukinnyi akwiye guhabwa amahirwe yo kwitabira amarushanwa, guhatana, kugera ku ntsinzi no gushimirwa ubushobozi bwe.”
Iyi mikino kandi izafasha abakinnyi kwitegura amarushanwa akomeye arimo Imikino y’Isi y’Abafite ubumuga bwo mu mutwe, Special Olympics World Summer Games, ateganyijwe mu 2027.
Uretse guhatanira intsinzi, Special Olympics Rwanda igaragaza ko kwitabira iri rushanwa ari uburyo bwo guteza imbere uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, kubaha amahirwe angana n’ay’abandi no kubafasha kwigaragaza binyuze muri siporo.
Biteganyijwe ko itsinda ry'u Rwanda rizahaguruka i Kigali ku wa 16 Ugushyingo 2026, rikazagaruka ku wa 24 Ugushyingo.
Special Olympics Rwanda yashimiye Guverinoma y'u Rwanda, by'umwihariko Minisiteri ya Siporo, ndetse n'abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruzitabira iyi mikino.









Ibitekerezo 0