Munezero yatorewe mu nama ya “RNOSC National Athletes’ Forum 2026”, yahuje abakinnyi bahagarariye amashyirahamwe y’imikino atandukanye mu Rwanda, yabereye muri Sainte Famille Hotel i Kigali ku wa 15-16 Ukwakira 2026.
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abakinnyi 48 batoranyijwe n’amashyirahamwe y’imikino babarizwamo, barimo abagore 27 n’abagabo 21. Yitabiriwe kandi n’ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda, abagize komisiyo zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.
Intego yayo yari uguhuza abakinnyi bakaganira ku ngingo zitandukanye zibareba ndetse n’izireba iterambere rya siporo muri rusange, no gutora abagize Komisiyo y’Abakinnyi ya Komite Olempike y’u Rwanda muri manda y’inzibacyuho ya 2026-2028.
Iyi manda yashyizwe ku myaka ibiri mu rwego rwo guhuza igihe iyi komisiyo imara ku buyobozi n’icya Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda.
Amatora y’abagize Komisiyo nshya yayobowe na Komisiyo ishinzwe Amategeko n’Imyitwarire muri RNOSC, iyobowe na Me Mukakarangwa Delphine, afatanyije na Kizito Jean Pierre na Majyambere Liberal.
Munezero Valentine watorewe kuyobora iyi komisiyo ni umukinnyi wa Volleyball ndetse akaba Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore. Mu byo yagezeho harimo umudali w’umuringa yegukanye mu Mikino y’Urubyiruko y’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth Youth Games, yabereye muri Bahamas mu 2017.
Yasimbuye kuri uyu mwanya Mugabe Aristide wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Basketball, we wari umaze imyaka itatu n’igice kuri uyu mwanya yagiyeho muri Gashyantare 2023.
Munezero yavuze ko gutorerwa uyu mwanya ari icyubahiro gikomeye ariko kijyana n’inshingano zo guharanira ko ijwi ry’abakinnyi ryumvikana mu byemezo bifatwa mu rwego rwa siporo.
Ati “Ni icyubahiro gikomeye kuri njye ndetse n’inshingano kuri komisiyo yanjye. Dufite byinshi tugomba gukora. Inshingano yacu ni ukumenya ibyo abakinnyi bakeneye n’imbogamizi bahura na zo, tugafatanya mu gushaka uko zakemuka, dufatanyije n’ubuyobozi bwa Komite Olempike y’u Rwanda, Minisiteri ya Siporo n’amashyirahamwe y’imikino tubarizwamo.”
Yakomeje avuga ko bazaharanira ko abakinnyi bagira ijambo rikomeye mu bibakorerwa.
Ati “Tugomba gutuma amajwi yacu arushaho kumvikana no guharanira ko abakinnyi bashyirwa imbere mu byemezo bifatwa mu rwego rwa siporo.”
Abandi bagize Komisiyo nshya ni Kaiga Kevin ukina umukino wo koga, Umuhoza Uwase Lidwine ukina umukino wo koga, Semana Jean (NPC Rwanda) na Ndikubwimana Didier ukina Cricket.
Mugabe Aristide wari umaze igihe ayobora iyi komisiyo, yasabye abayobozi bashya gukomeza gushyira imbere inyungu z’abakinnyi, avuga ko nubwo hari ibikorwa bitandukanye byakozwe, hakiri byinshi bigomba kugerwaho.
Yagize ati “Mu myaka ishize twagize ibikorwa byinshi byo gukora, ariko biracyari bike cyane ugereranyije n’ibikenewe. Mukomeze gushyigikira abakinnyi, natwe turahari ngo tubafashe mu byo muzaba mukeneye.”
Munyanziza Gervais wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo, yibukije abakinnyi ko ari bo shingiro ry’ibikorwa bya siporo, bityo ko ibyemezo bifatwa bikwiye kubashyira imbere.
Ati “Nk’abakinnyi, ni mwe ba mbere bagize urwego rwa siporo. Ibyo dukora byose nk’abagize uru rwego bigomba mbere na mbere kuba ari mwe bishingiyeho. Ni yo mpamvu gutuma amajwi yanyu yumvikana no guharanira inyungu z’abakinnyi ari ingenzi cyane.”
Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, na we yavuze ko yizeye ko Komisiyo nshya izibanda ku gukemura ibibazo abakinnyi bahura na byo mu rugendo rwabo rwa siporo, abizeza ubufasha bwa Komite Olempike y’u Rwanda.
Uretse amatora, abitabiriye iyi nama bahawe ibiganiro ku ngingo zitandukanye zifite aho zihuriye n’umwuga w’umukinnyi ndetse n’iterambere rya siporo.
Harimo ikiganiro ku miterere y’Umuryango Olempike cyatanzwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RNOSC, Rugigana Jean Claude; icyerekeye indangagaciro Olempike cyatanzwe na Perezida w’Ishuri Olempike ry’u Rwanda, Kayiranga Albert, ndetse n’icyibanze ku mikinire yo ku rwego rwo hejuru no gutegura ubuzima nyuma yo gusoza gukina cyatanzwe na Mutokambari Moïse.
Dr. Nuhu Assuman yatanze ikiganiro ku mibereho myiza y’abakinnyi no kurwanya ikoreshwa ry’ibyongera imbaraga bitemewe, mu gihe Ruziga Masantura Emmanuel wo muri RNIT yabaganirije ku bijyanye n’imicungire y’imari.
Abakinnyi banaganirijwe kandi ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri siporo, mu kiganiro cyatanzwe na Nick Moesker, impuguke muri uru rwego akaba umwe mu bashinze DataNorth AI.












Ibitekerezo 0