Iri siganwa rizwi kandi nka ‘Memorial Gakwaya Claude’, ryabereye mu turere twa Huye na Gisagara kuva ku wa 16 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2026.
Davite wari usanzwe yararyegukanye inshuro eshatu, yongeye kwerekana ubuhanga bwe mu mpera z’iki cyumweru, asoza uduce 10 twakinwe akoresheje isaha imwe, iminota 30 n'amasegonda 41.
Uyu mupilote wari wafashe umwanya wa mbere kuva ku wa Gatandatu, yasize iminota 14 n'amasegonda 14 Umunya-Uganda Ponsiano Lwakataka wari kumwe na Mwambazi Lawrence muri Subaru Impreza STI N12B.
Lwakataka wabaye uwa kabiri, yasoje isiganwa akoresheje isaha imwe, iminota 44 n'amasegonda 56.
Gakwaya Eric wari kumwe na Kayibanda Aurore muri Subaru Impreza STI N10, yabaye uwa gatatu. Bombi bakoresheje isaha imwe, iminota 54, amasegonda 34 naho Gakwaya Claude na Mugabo Claude basoreza ku mwanya wa kane nyuma yo gukoresha isaha imwe, iminota 55 n'amasegonda 57.
Abanya-Uganda Faisal Kayiira na Babu Yusuf babaye aba gatanu, bakurikirwa na Yoto Fabrice wari kumwe na Jojo Mugeni ndetse na Dusingizimana Salvator wari kumwe na Muhire Bosco.
Banange Jean Chris na Gahigi M. Ariella babaye aba munani, Murengezi Bryan na Delicia Fergadiotis baba aba cyenda, mu gihe Hakizimana Jacques na Kevin Semana basoje ku mwanya wa 10.
Ni mu gihe Kwizera Claude na Cyata François bari muri Subaru Impreza STI ntibashoboye gusoza isiganwa.
Giancarlo Davite yegukanye Shampiyona y'u Rwanda ya 'Rallye' ya 2026
Kwegukana Huye Rally byatumye Giancarlo Davite anegukana Shampiyona y’u Rwanda yo Gusiganwa mu Modoka ya 2026, nubwo ku ngengabihe hagisigaye ‘Rally des Mille Collines’ izabera i Rwamagana ku wa 28-29 Ugushyingo 2026.
Davite yerekeje i Huye akeneye amanota 10 gusa muri iri siganwa ry'iminsi itatu, ndetse ibyo byari kuba mu gihe Kalimpinya Queen yari kuba yaryegukanye.
Kutitabira Huye Rally kwa Kalimpinya yarushaga amanota 64 byatumye Davite ahita yegukana Shampiyona y'u Rwanda ahigitse abarimo uyu mukobwa wari wayitwaye mu 2025.
Ubwo yashyikirizwa igihembo cya "Huye Rally" na "Memorial Gakwaya Claude", Giancarlo Davite yasabye ijambo avuga ko yishimiye "kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya kane" no "kwegukana Shampiyona y'u Rwanda ku nshuro ya gatandatu."
We ubwe, umupilote umwungirije Matteo Davite n'abandi bagize ikipe yabo, bose bari bambaye udupira turiho amagambo ashimangira ko begukanye "Shampiyona y'u Rwanda ya 2026."
Mu masiganwa atanu amaze gukinwa uyu mwaka, Giancarlo Davite yegukanye ane ari yo Nyirangarama Rally, GMT-Musha Rally, Women in Motosports Sprint Rally na Huye Rally mu gihe yabaye uwa kabiri muri Rwanda Mountain Gorilla Rally.








AMAFOTO: Kwizera Remy Moses






Ibitekerezo 0