Antonelli ukinira Mercedes yabaye uwa mbere mu isiganwa ryo gushaka imyanya yo guhagurukiraho ryabaye ku wa Gatandatu kuri Circuit of the Americas, nyuma yo kurusha Max Verstappen wa Red Bull amasegonda 0.179.

Uyu Mutaliyani ashobora guhita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Isi aramutse atsinze iri siganwa, mugenzi we muri Mercedes, George Russell, agasoza ari munsi y’umwanya wa munani, mu gihe Lewis Hamilton wa Ferrari yaba atabashije kuza mu bapilote bane ba mbere.

Ibi ariko ntibyoroshye kuko Russell na Hamilton barahaguruka ku mwanya wa gatandatu n’uwa gatanu. Verstappen na we wagaragaje umuvuduko mwiza mu myitozo yo ku wa Gatanu, arahabwa amahirwe yo guhangana na Antonelli kugeza ku munota wa nyuma.

Antonelli yavuze ko nubwo ari hafi kugera ku ntsinzi ikomeye mu buzima bwe, atumva igitutu gikabije, ahubwo ari kwishimira kurushaho gutwara imodoka. Yavuze ko intego ye ari ugukomeza gukora ibyo yakoze umwaka wose, akita kuri buri siganwa ukwaryo.

Uyu musore afite amanota 102 arusha Russell uri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Hamilton amurusha amanota 111. Ibi bituma nubwo atatwarira Shampiyona y’Isi muri Amerika, afite amahirwe menshi yo kuyegukana mu masiganwa akurikira azabera muri Mexique cyangwa São Paulo muri Brésil.

Verstappen watwaye Shampiyona y’Isi inshuro enye, yavuze ko Antonelli adakeneye inama nyinshi kuko azi icyo agomba gukora, ahubwo icyo asabwa ari ukugerageza gutsinda isiganwa no kwishimira ibihe byiza arimo.

Antonelli amaze gutsinda amasiganwa umunani muri 17 amaze gukinwa muri uyu mwaka, harimo atanu yikurikiranya. Ni impinduka ikomeye ugereranyije n’umwaka we wa mbere wa 2025, ubwo yagiye agaragaza impano ariko akabura umusaruro uhoraho.

Aramutse yegukanye igikombe kuri iki Cyumweru, Antonelli yaba abikoze afite imyaka 20 n’iminsi 61, agakuraho agahigo ka Sebastian Vettel wabaye uwa mbere muto mu 2010 afite imyaka 23 n’iminsi 133.

Nubwo Verstappen, Charles Leclerc na Hamilton bashobora kumugora mu isiganwa, amaso menshi araza kuba ahanzwe kuri Antonelli. Ikibazo gisigaye si ukumenya niba azegukana Shampiyona y’Isi, ahubwo ni ukumenya igihe azabigereraho.