Iyi midali yose yegukanywe n'abakinnyi b'Abanyarwandakazi mu mukino wa Bocce, mu gihe u Rwanda rwari rwanitabiriye irushanwa ryo koga mu mazi magari (Open Water Swimming) ku ntera ya metero 750.

Mu mukino wa Bocce, mu cyiciro cy'abagore ari umwe, mu cyiciro cya gatatu, Ayinkamiye Solange yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba uwa mbere.

Muri iki cyiciro, Irafasha Patience yabaye uwa kabiri, yegukana umudali wa Feza, mu gihe Melinda Sponser wo muri Saint Martin yabaye uwa gatatu, akurikirwa na Marijke Richardson wo muri icyo gihugu.

Mu cyiciro cya kane, Iradukunda Shemusa yegukanye umudali w’Umuringa nyuma yo kuba uwa gatatu, inyuma ya Alshaunte Symons wo muri Bermuda wegukanye umudali wa Zahabu na Ciara Belle wo muri icyo gihugu wabonye uwa Feza.

Niyiramatabaruka Alphonsine, na we wari uhagarariye u Rwanda muri iki cyiciro, yasoje ku mwanya wa kane.

Mu cyiciro cy'abagore bakina ari babiri (Female Doubles), u Rwanda rwahagarariwe na Irafasha Patience na Ayinkamiye Solange, basoreje ku mwanya wa gatanu.

Muri iki cyiciro, umudali wa Zahabu wegukanywe na Shontrile Hazel na Nytescia Roberts bo muri Saint Kitts na Nevis, mu gihe uwa Feza wegukanywe na Kieshna Moses na Shanice Stewart bo muri Saint Lucia.

Mushimiyimana Pascal yahawe umudali wa Zahabu w'icyubahiro

Iri rushanwa ryasize agahinda mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda nyuma y'urupfu rwa Mushimiyimana Pascal, witabye Imana arohamye ku wa 20 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu irushanwa ryo koga mu mazi magari ku ntera ya metero 750.

Mu rwego rwo kumwibuka no guha agaciro uruhare rwe muri iyi mikino, abateguye irushanwa bamugeneye umudali wa Zahabu w'icyubahiro, utabarwa mu midali yegukanywe mu marushanwa.

Special Olympics Rwanda yatangaje ko urupfu rwa Mushimiyimana rwababaje cyane umuryango we, bagenzi be bakinana, abatoza n'umuryango mugari wa siporo.

Yagize iti “Ubutwari bwawe, uruhare rwawe n'urwibutso rwawe ntibizigera byibagirana.”

Uyu muryango wanihanganishije umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze n'abandi bose bababajwe n'urupfu rwe.

Special Olympics Rwanda yashimangiye ko, nubwo iri rushanwa ryaranzwe n'ibihe bikomeye, abakinnyi b'u Rwanda bagaragaje ubufatanye, kwihangana n'ubwitange.

Yashimiye kandi abatoza, abari bayoboye delegasiyo yagiye muri Jamaica, abafatanyabikorwa n'abandi bose bagize uruhare mu gutuma u Rwanda rwitabira iyi mikino.

Iyi mikino yahuje abakinnyi bafite ubumuga bwo mu mutwe baturutse mu bihugu bitandukanye, ibaha amahirwe yo guhatana, kunguka ubunararibonye no kubaka ubucuti binyuze muri siporo.

Special Olympics Rwanda yatangaje ko izakomeza guteza imbere siporo y'abafite ubumuga bwo mu mutwe, ibafasha kugaragaza impano zabo no kubona amahirwe angana n'ay'abandi mu muryango Nyarwanda.