Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kugira Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Handball, nyuma y’igihe rwitabira amarushanwa mpuzamahanga ahanini mu byiciro by’abakiri bato.
Iyi kipe yatangiye umwiherero ku wa 17 Ukwakira 2026, iyobowe n’Umutoza Mukuru, Umunya-Tunisia Hafedh Zouabi, wahamagaye abakinnyi 34 baturutse mu makipe arindwi.
Irushanwa rya “IHF Nations Trophy – Africa Zone 5” rizaba rifite agaciro gakomeye ku Rwanda kuko rizaba ari n’inzira yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore cya Handball kizabera muri Tunisia tariki 2-12 Ukuboza 2026.
U Rwanda nirubona iyi tike, ruzaba rugiye gukina Igikombe cya Afurika cy’Abagore ku nshuro ya mbere. Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yo yatangiye kwitabira iri rushanwa mu 2024 ubwo ryaberaga mu Misiri, initabira irya 2026 ryabereye i Kigali.
Mu bakinnyi 34 bari ku rutonde rw’agateganyo, ES Nyamagabe na Kiziguro SS ni zo zifitemo benshi, buri imwe ikaba ihagarariwe n’abakinnyi 11. Zikurikirwa na UR-CE ifitemo bane.
University of Kigali na Falcons zifitemo batatu kuri buri ruhande, Three Stars ifitemo babiri mu gihe IST Nyamasheke ifitemo umwe.
Mu bato bari kuri uru rutonde harimo Gikundiro Céline wa ES Nyamagabe, Tuyishime Clarisse wa Kiziguro SS na Nyiranzeyimana Agnés wa ES Nyamagabe, bose bafite imyaka 18.
Abakinnyi 34 bahamagawe n’amakipe baturutsemo:
1. Nyiranzeyimana Agnès – ES Nyamagabe
2. Ndayiragiye Alexandra – UR-CE
3. Umuhirewase Apollinarie – University of Kigali
4. Gikundiro Céline – ES Nyamagabe
5. Uwimana Chantal – ES Nyamagabe
6. Tuyishime Clarisse – Kiziguro SS
7. Hungurimana Clémentine – ES Nyamagabe
8. Irakoze Clessence – Kiziguro SS
9. Nyiranzigiye Dancille – ES Nyamagabe
10. Murorunkwere Diane – ES Nyamagabe
11. Uwase Divine – ES Nyamagabe
12. Uwiduhaye Donata – UR-CE
13. Isabwe Egidia – Three Stars
14. Akimana Ernestine – Kiziguro SS
15. Umutesi Esther – Kiziguro SS
16. Kuradusenge Esther – IST Nyamasheke
17. Dushimimana Esther – Falcons
18. Mbabazi Florence – University of Kigali
19. Uwineza Florence – Kiziguro SS
20. Ineza Honorine – Kiziguro SS
21. Uwase Jeanne – Falcons
22. Niyigena Joselyne – Kiziguro SS
23. Ineza Joy – Kiziguro SS
24. Uwineza Lea – Kiziguro SS
25. Yamfashije Marie Goretti – ES Nyamagabe
26. Ihogoza Nadine – Kiziguro SS
27. Mwizerimana Noelle – UR-CE
28. Niyingenera Obadia – Falcons
29. Ingabire Redempta – Three Stars
30. Uwiragiye Sandrine – Kiziguro SS
31. Niragire Saphina – UR-CE
32. Uwizeyimana Solange – ES Nyamagabe
33. Uwase Valentine – ES Nyamagabe
34. Uwizeyimana Valentine – University of Kigali










Ibitekerezo 0