Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
ILPD
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Ruzindana Rugasa
Ruzindana Rugasa

X (Twitter)
Izanditswe na Ruzindana Rugasa
Genève: Igitabo cy’Umunyandarwandakazi cyahize ibindi
27 Mat 2012Success Stories
Genève: Igitabo cy’Umunyandarwandakazi cyahize ibindi

{Scholastique Mukasonga ni Umunyarwandakazi umaze kwandika ibitabo bine, icyo yanditse bwa mbere yacyise “Inyenzi ou les Cafards”, yarakomeje arandika none icyo aherutse gushyira ahagaragara cyahawe igihembo cyiswe “Ahmadou Kourouma”.} Mukasonga wavutse mu 1956 yagize ubuzima bubi akiri umwana bushingiye ku gutotezwa no gushaka kwica umuryango we. Mu mwaka w’1960 nibwo umuryango we wagiye gutura i […]

‘Uburangare bw’abashoferi bukomeje guhitana benshi’
27 Mat 2012U Rwanda
'Uburangare bw’abashoferi bukomeje guhitana benshi'

{Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo impanuka y’imodoka ebyeri zagonganye abantu batatu bagahita bapfa abandi batatu nabo barakomeraka bikabije; Polisi y’Igihugu ivugako icyateye iyi mpanuka ari uburangare bw’abashoferi ndetse n’umuvuduko ukabije.} Urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Ruyenzi ku muhanda Kigali-Butare; nyuma y’iminota micye ngo Polisi […]

Charles Taylor yahamijwe ibyaha by’intambara
27 Mat 2012Mu Mahanga
Charles Taylor yahamijwe ibyaha by’intambara

{Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mata 2012; Charles Taylor wigeze kuba Perezida wa Liberia yahamijwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.} Amakuru dukesha urubuga Afrik.com avuga ko uyu mugabo ariwe wa mbere ubaye umukuru w’igihugu ukatiwe n’urukiko mpuzamahanga kuva inkiko zihana abakoze ibyaha nk’ibi zashyirwaho. Charles Taylor wabaye […]

Iyo ugeze kwa Producer Nicolas…
26 Mat 2012Abahanzi
Iyo ugeze kwa Producer Nicolas…

{Producer Nicolas ni umwe mu bantu batunganya indirimbo, twaramusuye aho akorere i Gikondo kuri Merez ya Mbere tuganira nawe, muri iyi nkuru igizwe n’amafoto turaza kwibanda cyane ku bantu n’ibintu twasanzwe iwe mu Studio ye yitwa “Narrow Road”.} Aya ni amwe mu mafoto twafashe ubwo twamusuraga aho akorera kuri uyu wa 23 Mata 2012. Aha […]

Perezida Kagame na Goodluck Jonathan mu kiganiro cyateguwe na Leta ya Delta
26 Mat 2012Muri Afurika
Perezida Kagame na Goodluck Jonathan mu kiganiro cyateguwe na Leta ya Delta

{Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Nigeria Goodluck Jonathan ni bamwe mu bantu bagomba kugaragara mu nama yateguwe na Leta ya Delta iteganyijwe kuva kuri uyu kuri uyu wa 26 kugera kuwa 28 Mata 2012.} Amakuru dukesha urubuga rwa 'Information Nigeria' aravuga ko muri iyi nama igomba gufungurwa ku mugaragaro na Perezida […]

Ari kuryozwa impamvu yavuze ko “Abatutsi bazize inda nini zabo”
25 Mat 2012U Rwanda
Ari kuryozwa impamvu yavuze ko "Abatutsi bazize inda nini zabo"

{Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2012, mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi; Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo rwahaburanishirije urubanza rwa Munyakayanza John ukekwaho icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside.} Muri uru rubanza rwari ruyobowe n’Umucamanza Mukaruziga Annonciata n’Umwanditsi we Ndahimana Anastase; Umushinjacyaha Rangira Madeleine yasabiye Munyakayanza John […]

Kofi Annan atewe ubwoba n’uko ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba muri Siriya
23 Mat 2012Mu Mahanga
Kofi Annan atewe ubwoba n’uko ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba muri Siriya

{Ikizinga kiri ku Muryango w’Abibumbye cy’uko ntacyo wakoze mu Rwanda ubwo hicwaga abagera miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana, gikomeje gutuma Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumye muri Siriya, Kofi Annan avuga ko ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba muri Siriya.} Kofi Annan ugomba guhagarara imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni kuri uyu wa kabiri ngo agire icyo […]

Abacitse ku icumu ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cy’Urwibutso rwa Kibungo
23 Mat 2012U Rwanda
Abacitse ku icumu ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cy’Urwibutso rwa Kibungo

{Abacitse ku icumu batuye mu Karere ka Ngoma baravuga ko badashimishijwe n’uko Urwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri y’ababo rufashwe; bavuga kandi ko Akarere karurangaranye kugeza n’aho imva zitangiye kwiyasa imitutu. Ibi Akarere karabihakana ariko kakemeza ko kari mu nzira yo gukemura iki kibazo.} Muhizi utuye muri aka Karere ka Ngoma, aganira na IGIHE yavuze ko […]

Polisi yahagurukiye guca ihotohoterwa rikorerwa mu ngo
23 Mat 2012U Rwanda
Polisi yahagurukiye guca ihotohoterwa rikorerwa mu ngo

{Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo ni bimwe mu byo Polisi y’Igihugu ivuga ko yahagurukiye kugirango bicike burundu.} ACP Dr. Wilson Rubanzana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri Polisi y’Igihugu avuga ko uretse kuba ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo ari ibyaha bibangamira ikiremwamuntu aho kiva kikagera, ngo bidindiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange, […]

Nta Munyarwanda ugikwiye kwitwa impunzi – Ambasaderi Ntwari
19 Mat 2012Mu Mahanga
Nta Munyarwanda ugikwiye kwitwa impunzi – Ambasaderi Ntwari

{ Dakar - Ambasaderi Gérard Ntwari uhayagarariye u Rwanda muri Senegal arakangurira Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu gutahuka ku bushake, byongeye kandi ngo nta Munyarwanda ugikwiye kwitwa impunzi kuko mu Rwanda hari amahoro asesuye. } Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gisohoka buri kwezi cyitwa Intelligences Magazine, Ambasaderi Gérard Ntwari yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hagaragara […]

Kwibuka i Ruhanga
18 Mat 2012Kwibuka
Kwibuka i Ruhanga

Mu ijoro ryo kuwa 14 rishyira uwa 15 Mata 2012; Abaturage batuye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baraye ijoro ry’ikiriyo bucyeye bwaho bibuka ndetse bashingura imibiri 159. Abafashe ijambo bose mu muri uyu muhango wo kwibuka imyaka 18 ishize habaye Jenoside, bagarutse ku bwicanyi bwakorewe abari batuye aha […]

Iyo ubaye umunyacyaha ukaba n’umutindi biba bibi cyane-Padiri Viateur
18 Mat 2012Kwibuka
Iyo ubaye umunyacyaha ukaba n'umutindi biba bibi cyane-Padiri Viateur

{I Bare ni agace kamwe kagize Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba; Jenoside yahakorewe kuwa 16 Mata 1994 muri Kiliziya yaho iracyibukwa na bake bayirokotse.} Padiri Viateur Bizimana wari uyoboye iyi Paruwasi ya Bare yiciwemo abasaga ibihumbi bine iyo avuga ubuhamya bw’ibyahabaye amarira azenga mu maso ya benshi; bamwe bakarira bavuga […]

Abanyamuryango ba GAERG bongeye kwikoma Rusesabagina
16 Mat 2012U Rwanda
Abanyamuryango ba GAERG bongeye kwikoma Rusesabagina

{Kuri uyu wa 17 Mata 2012, biteganyijwe ko Paul Rusesabagina atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Cleveland State Community College; ibi ariko ntibyashimishije na busa abibumbiye mu ishyirahamwe ry'Abahoze ari Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri bacitse ku Icumu rya Jenoside mu Rwanda (GAERG) bavuga ko adakwiye guhagarara imbere y’abantu ngo agire icyo ababwira.} Mu ibaruwa bandikiye Carl Hite, […]

Mugesera arimo gukoresha amayeri yo guhakana ibyo aregwa-Martin Ngoga
16 Mat 2012U Rwanda
Mugesera arimo gukoresha amayeri yo guhakana ibyo aregwa-Martin Ngoga

{Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2012, nibwo Dr Leon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko Rukuru ajuririra umwanzuro uherutse gufatwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge; imyanzuro yatanze yari mu rurimi rw’Igifaransa, ku bw’ibi Umushinjacyaha Mukuru Matin Ngonga avuga ko ari amayeri yo gushaka guhakana ibyo aregwa.} Tariki ya 3 Mata 2012 nibwo Urukiko Rwisumbuye […]

Akurikiranyweho kuvuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo
16 Mat 2012U Rwanda
Akurikiranyweho kuvuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo

{Munyakayanza John utuye mu Mudugudu wa Mugeyo mu Kagari ka Mbandazi, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kuvuga ko Abatutsi batazize Jenoside, ahubwo bazize inda nini zabo.} Ibi Munyakayanza John yabivuze mu cyumweru gishize ku itariki ya 9 Mata 2012; ubwo bari […]

Abakirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibazabona aho bayikorera-Fidele Ndayisaba
16 Mat 2012Kwibuka
Abakirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntibazabona aho bayikorera-Fidele Ndayisaba

{Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba avuga ko umuntu wese ugikirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside atazabona ahantu ayikorera.} Ibi Ndayisaba yabitangaje ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2012; mu muhango wo kwibuka no gushyingura imibiri 159 wabereye ku Rwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Umuyobozi […]

USA: Ku nshuro ya 6, Umuryango MCW uzibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside
14 Mat 2012Kwibuka
USA: Ku nshuro ya 6, Umuryango MCW uzibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside

{Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2012, Umuryango MCW (Miracle Corners of the Word) ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzibuka ku nshuro ya gatandatu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.} Iki gikorwa kizabera mu Ishuri rya New York ryigisha amategeko (New York University Law School), ahazatangwa ibiganiro bitandukanye mu nsanganyamatsiko igira […]

Kwibuka i Mukarange
13 Mat 2012U Rwanda
Kwibuka i Mukarange

Kuri uyu wa 12 Mata 2012; mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Kayonza ku Rwibutso rwa Mukarange hashyinguwe imibiri 86 y’Inzirakarengaze zishwe muri Jenosise yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abaturage benshi, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano; Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, […]

Amazu yubakirwa abacitse ku icumu  na n’ubu aracyemangwa
10 Mat 2012U Rwanda
Amazu yubakirwa abacitse ku icumu na n’ubu aracyemangwa

{Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yahitanye abagera kuri miliyoni, isiga imfubyi nyinshi, abamugaye batagira ingano, inshike n’abapfakazi bagikeneye kwitabwaho uko bwije n’uko bucyeye, kugeza ubu bamwe mu babashije kubakirwa n’Ikigega cya Leta Gitera inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye (FARG) amwe mu mazu bubakiwe aracyemangwa mu myubakire.} N’ubwo Leta ibinyujije muri FARG yagerageje gusana no kubakira […]

Gasabo: Abasaga 200 bazashyingurwa mu Rwibutso rwa Ruhanga
10 Mat 2012Kwibuka
Gasabo: Abasaga 200 bazashyingurwa mu Rwibutso rwa Ruhanga

{Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mata 2012 mu Karere ka Gasabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga hazashyingurwa imibiri isaga 200 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.} Redempta Kayitesi, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge aganira na IGIHE yavuze ko impamvu hazashyingurwa […]

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram