{Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mata 2012 mu Karere ka Gasabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga hazashyingurwa imibiri isaga 200 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.}

Redempta Kayitesi, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge aganira na IGIHE yavuze ko impamvu hazashyingurwa imibiri myinshi ari uko hagiye haboneka imibiri itari yarashyinguwe bityo bikaba ngombwa ko nayo ishyingurwa mu cyubahiro.

Kayitesi avuga ko ikindi cyatumye i Ruhanga hazashyingurwa abantu benshi ari uko hari imiryango imwe n’imwe yari yarashyinguwe mu ngo ariko kubera icyifuzo cya CNLG cy’uko abantu bose bajya mu nzibutso, abantu bakaba barabyakiriye neza bityo bakaba bazashyingura iyi mibiri isaga 200.

Aha ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga, nk’uko Kayitesi Redempta akomeza abivuga ngo hazashyingurwa imibiri yo mu Mirenge ya Rusororo (ariho haturutse imibiri myinshi), Gikomero na Rutunga.

Ihungabana rikomeje kwiyongera

Uretse muri aka Karere ka Gasabo hazashyingurwa abasaga 200, Kayitesi Redempta avuga ko mu Karere ka Nyarugenge igikorwa cyo gushyingura cyarangiye hakaba harashinguwe imibiri 20 (imibiri 16 yavuye mu Murenge wa Mageragere hahoze ari muri Butamwa, ibiri iva mu Murenge wa Muhima naho indi ibiri ikaba yaravuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya).

Avuga ku bikorwa bikomeje gukorwa muri iki cyumweru, Kayitesi Redempta yavuze ko igikorwa cy’ijoro ry’ikiriyo cyaraye kibereye mu Karere ka Nyarugenge kuri Stade Regional i Nyamirambo abantu bagize ikibazo cy’ihungabana ari benshi.

Aha avuga ko abantu bagera ku 120 aribo bahungabanye, ariko ngo abashinzwe ubujyanama ku ihungabana babafashije ihungabana riragabanuka ndetse basubira mu buzima busanzwe.

“Ikibazo cy’Urwibutso rwa Ruhanga kirazwi kandi kizacyemuka byihuse”

Uru rwibutso ruzashyingurwamo imibiri isaga 200 rusanzwe rubitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 32, nyamara rugaragara ko rwangiritse cyane cyane ahagana ku gisenge ku buryo abahashyinguye ababo bavuga ko rushobora kuzagwa nirutitabwaho mu buryo bwihuse.

Kuri iki kibazo, Kayitesi avuga ko kizwi ndetse kiri mu nzira yo kugikemura. Ati: “Ikibazo cy’Urwibutso rwa Ruhanga kirazwi ku rwego rw’Igihugu. CNLG n’Akarere ka Gasabo babirimo ku buryo mu kwezi kwa Gatanu cyangwa ukwa Gatandatu hazaba hari icyakozwe”.

Akomeza avuga ko gusana cyangwa gutunganya uru rwibutso rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani atari ibintu byahita bikorwa uwo mwanya hatabanje gukorwa inyingo nziza. Ati: “Ubu harimo kwiga uburyo byakorwa rudasenywe kuko na none rusenywe byaba ari ugusibanganya ibimenyetso”.

Tubabwire ko uyu munsi wo kwibuka no gushyingura ku Rwibutso rwa Ruhanga uzabimburirwa n’ijoro ryo kwibuka rizaba kuwa 14 Mata 2012 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga.

Rwahoze ari urusengero ariko ubu rwabaye urwibutso (Foto-Ruzindana RUGASA)
Rwahoze ari urusengero ariko ubu rwabaye urwibutso (Foto-Ruzindana RUGASA)
Uru rwibutso mureba ntirwubatswe nyuma ya Jenoside ahubwo rwahinduwe urwibutso kubera abantu baruguyemo kuwa Gatanu tariki ya 15 Mata 1994 (Foto-Ruzindana RUGASA)
Uru rwibutso mureba ntirwubatswe nyuma ya Jenoside ahubwo rwahinduwe urwibutso kubera abantu baruguyemo kuwa Gatanu tariki ya 15 Mata 1994 (Foto-Ruzindana RUGASA)