{Ikizinga kiri ku Muryango w’Abibumbye cy’uko ntacyo wakoze mu Rwanda ubwo hicwaga abagera miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana, gikomeje gutuma Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumye muri Siriya, Kofi Annan avuga ko ibyabaye mu Rwanda bishobora kuba muri Siriya.}

Kofi Annan ugomba guhagarara imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni kuri uyu wa kabiri ngo agire icyo avuga ku birimo kubera muri Siriya. Annan yari ayoboye Ishami y’Umuryango w’Abibumbye rishizinzwe kubungabunga amahoro ku isi kuva mu 1993 kugeza mu 1996 ubwo yatorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.

Muri iki gihe nibwo mu w’1994 habaye jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi ijana igahitana abagera kuri miliyoni imwe, icyo gihe Umuryango w’Abibumbye waryumyeho ntiwagira icyo ukora.

Abaturage b’u Rwanda n’Abayobozi b’u Rwanda ntibahwemye kuvuga ko ntacyo uyu muryango wakoze kugeza ubwo mu mwaka w’2004 u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 10 jenoside yakorwe Abatutsi, Loni yemeye ko yakoze amakosa ndetse ikabisabira imbabazi.

Iyicwa rubozo ry’Abayisilamu basaga ibihumbi umunani muri Bosnian Umuryango w’Abibumbye urebera ntugire icyo ukora ntibizibagirana mu mateka y’uyu muryango nk’uko Kofi Annan abivuga.

Annah kandi yigeze kuvuga ko yakabaye yaragize icyo akora ngo jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ijana ihagarare ariko ngo ahorana ipfunwe ry’uko nta cyakozwe.

N’ubwo bimeze gutya ariko, Umuryango w’Abibumbye uracyagaragaza intege nke mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi. Byumwihariko ngo ibyabaye mu Rwanda no muri Bosnia bishobora no kuba muri Siriya muri iyi minsi.

Umwe mu bayobozi bakuru waganiriye na Kofi Annan yatangarije France24 ko uyu mugabo akwiye gukora uko ashoboye kose ngo hatagira ikindi kinegu kigaragara ku muryango w’Abibumbye, dore ko yahuye n’ibibi byinshi ubwo yari mu buyobozi bukuru bw’uyu muryango

Nyamara ariko n’ubwo uyu mugabo ari kugerageza uko ashoboye kose ngo amakimbirane ari muri iki gihugu ahoshwe, abantu bakomeje gupfa umusubirizo abandi nabo bagahunga, ndetse kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize akanama gashinzwe umutekano ka Loni kemejeko indorerezi 300 zidafite intwaro zoherezwa muri Siriya mu rwego rwo kureba uko imirwano yahoshwa.