{Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Nigeria Goodluck Jonathan ni bamwe mu bantu bagomba kugaragara mu nama yateguwe na Leta ya Delta iteganyijwe kuva kuri uyu kuri uyu wa 26 kugera kuwa 28 Mata 2012.}

Amakuru dukesha urubuga rwa 'Information Nigeria' aravuga ko muri iyi nama igomba gufungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan, biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame atanga ikiganiro cyibanda ku busugire n’umutekano by’igihugu.

Uretse Perezida Kagame ugomba gutanga iki kiganiro muri iyi Leta ya Delta (imwe mu zigize igihugu cya Nigeria), mu bandi bagaragara muri iyi nama harimo umwanditsi akaba n’umusizi w’Umunyanijeriya Prof. Wole Soyinka wigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu mwaka w’1986; Rudy Giuliani wahoze ayobora Umujyi wa New York ubwo habaga ibitero byo kuwa 11 Nzeli 2001 ndetse n’uwigeze kuba Umuyobozi Mukuru w’ingabo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zayoboye ibitero byo mu Kigobe ya Guinea (Chief of Naval Operations in the Gulf of Guinea) witwa Michael G. Mullen.

Aganira n’abanyamakuru ku munsi w’ejo mu Murwa Mukuru wa Delta witwa Asaba, Goverineri wa Leta ya Delta Emmanuel Uduaghan yavuze ko biteguye kungukira byinshi muri iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Iterambere, Ibikorwa remezo, n’Umutekano”.

Guverineri Uduaghan kandi avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bategura iyi nsanganyamatsiko ari uko aribyo bibazo bihangayikishije aka gace ka Delta.

Perezida Kagame na mugenzi we Goodluck Jonathan baheruka guhura tariki ya 6 Ukwakira 2011 mu ruzinduko Perezida wa Nigeria yari yagiriye mu Rwanda; icyo gihe abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko ishoramari hagati y’u Rwanda na Nigeria rigiye gushinga imizi hagamijwe kuzamura urwego rw’ubukungu rwa buri gihugu.