{Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa mu ngo ni bimwe mu byo Polisi y’Igihugu ivuga ko yahagurukiye kugirango bicike burundu.}

ACP Dr. Wilson Rubanzana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima muri Polisi y’Igihugu avuga ko uretse kuba ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo ari ibyaha bibangamira ikiremwamuntu aho kiva kikagera, ngo bidindiza n’iterambere ry’igihugu muri rusange, nk’uko urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Dr. Wilson Rubanzana yongeraho ko bigaragara ko abantu benshi bahohoterwa ari igitsina gore.

Mu gushimangira ibi; byavuzwe ko ubushakashatsi bwakozwe na Isange One Stop Center (Ikigo cya Polisi cyita ku bahohotewe) mu mwaka w’2011 bwagaragaje ko 93% by’abahohotewe ari igitsina gore, muri bo 65% akaba ari abana bari munsi y’imyaka 18.

Dr. Rubanzana akomeza avuga ko mu mpamvu zitera ihohoterwa rikorerwa mu ngo harimo ubusinzi ndetse n’amakimbirane akunda kurangwa mu miryango imwe n’imwe.

Agira ati: “Hari ubwicanyi, ihohoterwa rikomeye, gufata ku ngufu, n’ibindi bikomeye biterwa n’amakimbirane yo mu miryango”.

Kugirango ibi byose bikemuke ndetse ihohoterwa ricike burundu, Dr Rubanzana avuga ko bikwiye ko inzego z’ibanze, sosiyete sivile ndetse n’abaturage bose muri rusange babigiremo uruhare.

Akomeza avuga ko n’ubwo Polisi y’Igihugu yihaye ingamba zo kurwanya ihohoterwa, itagera kuri iyo ntego yonyine idafatanyije n’abaturage, by’umwihariko mu guhanahana amakuru.

Superintendent Morris Muligo ukuriye ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nawe avuga ko Polisi y’igihugu yahagurukiye kurwanya bene ibi byaha ndetse agashimangira ko bakora ibishoboka byose bagafasha abahohotewe.

Hejuru ku ifoto: Abayobozi muri Polisi y’Igihugu ubwo batangaga ikiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda.