{Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo impanuka y’imodoka ebyeri zagonganye abantu batatu bagahita bapfa abandi batatu nabo barakomeraka bikabije; Polisi y’Igihugu ivugako icyateye iyi mpanuka ari uburangare bw’abashoferi ndetse n’umuvuduko ukabije.}
Urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru ruvuga ko iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Ruyenzi ku muhanda Kigali-Butare; nyuma y’iminota micye ngo Polisi yahise ihagera ndetse n’imbagukiragutabara zijyana mu bitaro bikuru CHUK abari bakomeretse cyane, abakomeretse byoroheje bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Runda.
Nyuma y’ibi, Polisi y’Igihugu yongeye gusaba abashoferi kugenda neza mu muhanda no kugabanya umuvuduko kuko iyo bitubahirijwe ubuzima bwa benshi buhatakarira.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt. Theos Badege yibukije abashoferi ko nibatitwararika kugenda neza mu muhanda bazajya bahanwa n’amategeko abiteganya.
Agira ati: “Abashoferi babwiye kenshi kutica amategeko y’umuhanda ariko usanga bakomeza kubirengaho, ikigomba kurushaho gukorwa ni ugukaza aya mategeko kugirango impanuka zicike burundu”.
Mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Umutekano zigomba gushyirwa mu bikorwa na Polisi y’Igihugu harimo kwambura umushoferi uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu gihe agonze umuntu agahita atoroka cyangwa se igihe afatiwe mu makosa inshuro nyinshi.

Foto: RNP




Ibitekerezo 0