{Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mata 2012, nibwo Dr Leon Mugesera yagaragaye imbere y’Urukiko Rukuru ajuririra umwanzuro uherutse gufatwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge; imyanzuro yatanze yari mu rurimi rw’Igifaransa, ku bw’ibi Umushinjacyaha Mukuru Matin Ngonga avuga ko ari amayeri yo gushaka guhakana ibyo aregwa.}
Tariki ya 3 Mata 2012 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Mugesera atazaburana mu Gifaransa, adafungurwa by’agateganyo, no kumenyeshwa ibyo aregwa (nk’uko abivuga).
Gusa uru rukiko rwemeye kumwongerera igihe agashaka abazamwunganira bamunyuze. Mugesera ntiyanyuzwe, ajuririra Urukiko Rukuru; kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo yatanze imyanzuro muri urwo rukiko.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alain Mukuralinda yatangarije IGIHE ko Dr Leon Mugesera yasuzuguye Urukiko kuko yatanze imyanzuro yanditse mu rurimi rw’Igifaransa kandi yarabwiwe ko agomba kuburana mu Kinyarwanda; uretse n’ibyo kandi ngo yatanze imyanzuro ariko ubushinjacyaho ntibwayishyikirizwa.
Mukuralinda yagize ati: “Mu rukiko Rukuru basanze yaratanze imyanzuro kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ikigeretse kuri ibyo uyu munsi nabwo yaje azanye indi myanzuro kandi ubushinjacyaha ntayo bwari bufite”.
Mukuralinda akomeza avuga ko ubushinjacyaha bwasabye ko Dr Leon Mugesera yisobanura ngo bwumve iyo myanzuro ndetse bunayisubize ariko ntibigende gutyo bikaba ngombwa ko urubanza rusubikwa rukazasubukwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 23 Mata 2012.
Ku ruhande rwe, Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yatangarije IGIHE ko Mugesera akomeje gukoresha amayeri yo guhakana ibyo aregwa.
Yagize ati: "Ikiri gukorwa ni ukureba ibyabayeho muri Canada mbere y'uko yoherezwa. Arimo gukoresha amayeri yo guhakana ibyo aregwa. Ndatekereza ko ashobora no kuba aganisha mu buryo bwo kwanga kuburanishwa kuko amagambo yavugiye ku Kabaya abishye cyane kuri we, n'ubwo ari aye bwite, ariko tuba twiteguye ibintu bisa nk'ibyo mu rubanza".
Dr Léon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo kwigisha urwango no gushishikariza abantu gukorera Jenoside Abatutsi, nk’uko byumvikanye mu ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992, ubwo yitaga Abatutsi ngo ni “inyenzi”, ndetse agira ati :”Mumenye ko uwo mutarakata ijosi ari we uzaribakata”.
Mugesera wahoze ari umuyobozi wungirije w’ ishyaka rya MRND mu cyari perefegitura ya Gisenyi aregwa kandi kuba yarahamagariye abantu kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo, avuga ko ari ukubasubiza iwabo muri Ethiopia banyuze iy’ubusamo, avuga ngo “basubire iyo bavuye muri Abisiniya”.




Ibitekerezo 0