{Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mata 2012, mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi; Urukiko Rwisumbuye rw’Akarere ka Gasabo rwahaburanishirije urubanza rwa Munyakayanza John ukekwaho icyaha cy’ingengabiterezo ya Jenoside.}

Muri uru rubanza rwari ruyobowe n’Umucamanza Mukaruziga Annonciata n’Umwanditsi we Ndahimana Anastase; Umushinjacyaha Rangira Madeleine yasabiye Munyakayanza John gufungwa imyaka 25 ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu.

Mu kumusabira iki gihano kingana gutya, Umushinjacyaha yavuze ko ku itariki ya 9 Mata 2012, ubwo abaturage bari mu biganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Munyakayanza yahagurutse akavuga amagambo yiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umushinjacyaha Rangira Madeleine yagize ati:" Ndabisubiramo uko yabivuze ntacyo nkuyeho, nta n’icyo nongeyeho, yagize ati: 'Abatutsi bazize inda nini zabo, Jenoside kuyivuga ni urwiyerurutso'".

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko Munyakayanza w’imyaka 42, ufite abana bane akaba asanzwe ari umubazi (acuruza inyama) mu gasanteri ka Mbandazi yatinyutse akavugira ibi bintu mu ruhame ndetse bakongera kumusubirishamo icyamuteye kubivuga akongera agasubiramo amagambo yari yavuze mbere agira ati : " Ese koko nyine bazize iki?".

Mu kwiregura kwe, Munyakayanza wanyuzagamo akavuga atitira, yahakanye aratsemba avuga ko atigeze avuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo, gusa yemera ko ibiganiro yabigiyemo ndetse avuga ko yahagurutse akaka ijambo ariko ngo ntiyigeze asohora mu kanwa ke ijambo 'Abatutsi'.

Yagize ati:"Nemera ko natse ijambo nkavuga nti 'Jenoside yatewe n’inda nini', kuko abantu bajyaga gusahura bakarya imitungo y’abandi, bitewe n’inda nini zabo. Rwose ayo magambo narayavuze nayasabira imbabazi".

Abamushinjura banyuranyije na we ho gato…

N’ubwo yavuze ibi ariko, abatangabuhamya bamushinjura n’abamushinja bagiye bagaruka ku magambo amwe n’amwe yavuzwe n’Umushinjacyaha Rangira Madeleine.

Babiri bamushinjuye barimo Ngamije Joseph w’imyaka 27 na “Local Defence” Murangira Jean Baptiste w’imyaka 37 bavuze ko uyu mugabo yahagurutse mu ruhame akiha ijambo nyamara Munyakayanza we yari yavuze ko yazamuye ukuboko akaka ijambo ndetse akarihabwa.

Aba bagabo babiri bashinjuraga Munyakayanza bombi bahurije ku ijambo 'Urwiyerurutso' ryakunzwe kugarukwaho n’ubushinjacyaha.

Ngamije yagize ati: “Munyakayanza yaravuze ngo 'Ndabona nta muhanga wamenya icyateye Jenoside, gusa njyewe mbona Jenoside yaratewe n’inda nini, ubwoko bwo ni urwiyerurutso'”.

Nyuma yo kurahira ko nabeshya urukiko azabihanirwa, Local Defence Murangira Jean Baptiste we yashinjuye Munyakayanza ati: “Jenoside n’ubwo yabayeho ni urwiyerurutso, icyayiteye ni inda nini”.

Abamushinje bashimangiye ko yavuze ko Abatutsi bazize inda nini zabo…

Abatangabuhamya batandatu nibo bashaka gushinja Munyakayanza ko yavuze aya magambo bita ko yuzuye urwango, icyakora yiyamye babiri muri bo avuga ko bafitanye nawe ibibazo.

Bane batanze ubuhamya imbere y’umucamanza Mukaruziga Annonciata, imbere y’imbaga y’abaturage bo mu Kagali ka Mbandazi ndetse n’abayobozi bo mu Murenge wa Rusororo bavuze ko Munyakayanza yihaye ijambo akavuga ko Abatutsi bazize inda nini zabo.

Umusaza Semoya Venant w’imyaka 74 yagize ati: “Sinjya mbera ndi mukuru, uyu mugabo yarahagurutse aravuga ngo nta Jenoside yabaye, bazize inda nini zabo, niba ari iyacu niba ari iyabo simbizi, gusa yashakaga kuvuga Abatutsi, mbese nitwe yashinyaguriraga; ndetse akibivuga abenshi bararize gusa njyewe sinarize murabona ndi mukuru”.

Amagambo uyu mutangabuhamya yavuze yashimagiwe na Madamu Cyatengerwa Belancille wagize ati: “John yarahagurutse aravuga ati 'Jenoside nta yabayeho ni urwiyerurutso, Abatutsi bishwe n’inda nini zabo'”. Ibi kandi byashimangiwe na none n’abagabo babiri bashinje uyu mugabo aribo Rutayisire Narcisse na Gatera Steven.

Mu kongera gushimangira ibyo abatangabuhamya bavuze, Umushinjacyaha Rangira Madeleine yagaragazaga ko hari amagambo yahuriweho n’abatangabuhamya b’impande zombi agaragaza ko ibyo uyu mugabo yavuze byuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akwiye kubiryozwa.

– Ijambo “urwiyerurutso” ryagarutsweho n’abatangabuhamya bose uko ari batandatu.

– “Nta Jenoside yabaye” byagarutsweho n’abatangabuhamya batanu.

– “Bazize inda nini zabo” byagarutsweho inshuro enye.

Kuri ibi byose niho Umushinjacyaha Rangira Madeleine yahereye avuga ati: “Izi mvugo zose ziganjemo gupfobya Jenoside kandi bihanwa n’ingingo ya 3, iya 4 n’iya 8 zo mu itegeko nomero 18/2008 rihana icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo turasaba urukiko ko afungwa imyaka 25 agatanga n’ihazabu ya miliyoni eshanu, ndetse abashaka kuregera indishyi bakabikurikirana”.

Iki gihano ariko Munyakayanza waburanye yunganirwa na Me Rususuruka Adrien yavuze ko gikomeye ndetse ari kirekire, agira ati: “Ibihano Umushinjacyaha anyifurije si byiza, ni birebire, rwose ayo magambo ntayo navuze ni amahimbano”.

Umunyamategeko Rususuruka Adrien wunganira uyu mugabo yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi bakarenganura umukiriya we ndetse bakazahita bamurekura nibasanga icyaha kitamuhama.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 30 Mata 2012 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa i Mbandazi mu Murenge wa Rusororo aho rwaburanishirijwe uyu munsi ari n’aho icyaha akekwaho cyakorewe.

Munyakayanza akigera ku gasozi ka Mbandazi aho yaburaniye
Munyakayanza akigera ku gasozi ka Mbandazi aho yaburaniye
Akihagera yarembuje abana be baza kumusuhuza
Akihagera yarembuje abana be baza kumusuhuza
Munyakayanza John n'umwunganizi we Me Rususuruka Adrien
Munyakayanza John n'umwunganizi we Me Rususuruka Adrien
Munyakayanza aganira n'umwunganizi we mbere y'uko urubanza rutangira
Munyakayanza aganira n'umwunganizi we mbere y'uko urubanza rutangira
Umushinjacyaha Rangira Madeleine
Umushinjacyaha Rangira Madeleine
Umucamanza Mukaruziga Annonciata n'Umwanditsi we Ndahimana Anastase
Umucamanza Mukaruziga Annonciata n'Umwanditsi we Ndahimana Anastase
Umusaza Semoya ati "Nitwe yashinyaguriraga"
Umusaza Semoya ati "Nitwe yashinyaguriraga"
Nyuma yo kuburana yurijwe imodoka asubizwa gucumbikirwa muri kasho
Nyuma yo kuburana yurijwe imodoka asubizwa gucumbikirwa muri kasho
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize umurenge wa Rusororo. Bamwe mu bari imbere nabo bitabiriye uru rubanza
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari tugize umurenge wa Rusororo. Bamwe mu bari imbere nabo bitabiriye uru rubanza
Mu bitabiriye uru rubanza kandi harimo Kayitesi Redempta , umukozi wa CNLG mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge (uwa mbere uturutse iburyo)
Mu bitabiriye uru rubanza kandi harimo Kayitesi Redempta , umukozi wa CNLG mu Karere ka Gasabo na Nyarugenge (uwa mbere uturutse iburyo)

Foto: Ruzindana RUGASA