{ Dakar - Ambasaderi Gérard Ntwari uhayagarariye u Rwanda muri Senegal arakangurira Abanyarwanda bahungiye muri iki gihugu gutahuka ku bushake, byongeye kandi ngo nta Munyarwanda ugikwiye kwitwa impunzi kuko mu Rwanda hari amahoro asesuye. }

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru gisohoka buri kwezi cyitwa Intelligences Magazine, Ambasaderi Gérard Ntwari yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hagaragara iterambere rishimishije ndetse hari amahoro ku buryo nta Munyarwanda ugikwiye gukomeza kwitwa impunzi.

Yagize ati: "Twiteguye kubegera tukababwira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho kandi tukabakangurira gutaha ku bushake kuko tutababwira gutaha ku gahato."

Ambasaderi Ntwari akomeza avuga ko abemeye gutaha leta y’u Rwanda ibibafashamo ndetse ikabaha n’ibindi bikoresho by’ibanze mu gihe batari bamenyera neza mu gihugu dore ko benshi bamaze imyaka 18 batahakandagira.

Agira ati: "Icyakora abashaka kuguma hano bahaguma, ariko badafite sitati y’ubuhunzi kuko tutifuza ko hari Umunyarwanda n’umwe ukomeza kwitwa impunzi.

Ambasaderi Ntwari kandi yishimira ko uko imyaka igenda ishira indi igataha, ariko bamwe mu Banyarwanda baba mu bihugu byo hanze basura u Rwanda bakareba aho rugeze, ku buryo ngo yizeye ko benshi bazagenda batahuka.

Agira ati: "Hari bamwe muri bo bari mu nama iherutse y’umushyikirano yabereye i Kigali, babonye uburyo iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bikataje mu Rwanda."