{Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mata 2012; Charles Taylor wigeze kuba Perezida wa Liberia yahamijwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone ibyaha by’intambara ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.}
Amakuru dukesha urubuga Afrik.com avuga ko uyu mugabo ariwe wa mbere ubaye umukuru w’igihugu ukatiwe n’urukiko mpuzamahanga kuva inkiko zihana abakoze ibyaha nk’ibi zashyirwaho.
Charles Taylor wabaye Perezida wa Liberia kuva mu mwaka w’1993 kugeza muri 2007 yashinjwaga ibyaha by’intambara byakozwe hagati y’umwaka w’1991 kugeza muri 2001 muri Sierra Leone hagapfa abagera ku bihumbi 120,000.
Urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone rushinja uyu mugabo ko yakoresheje iterabwoba rikomeye muri iki gihugu agamije kwigizaho amabuye y’agaciro ya diyama (aya mabuye yiswe 'Diyama y’Amaraso' kuko muri icyo gihe hari intambara ikomeye yahitanye benshi).
Kandi ashinjwa kuba yarahaye intwaro inyeshyamba zo mu mutwe wa RUF nazo zikajya zimuha diyama.

Ashinjwaga kandi kuba mu ijoro rya Noheli yo mu 1989 we n’inyeshamba yari ayoboye zo mu mutwe NPFL barakoze ubwicanyi bukomeye mu gihugu cye cya Liberia aho bivugwa ko hishwe benshi. Ndetse ngo nyuma yo gufata ubutegetsi abantu basaga ibihumbi 200 barishwe, abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu, abana bajyanwa mu gisirikare hakorwa n’ibindi byaha bikomeye kuburyo n’igihugu cye cya Liberia gishaka kumuburanisha.
Mu byumweru biri hagati ya bine n’umunani nibwo hazamenyekana igihano cyahawe uyu mugabo w’imyaka 60, watawe muri yombi kuwa 24 Werurwe 2012 muri Nigeria.




Ibitekerezo 0