{Kuri uyu wa 17 Mata 2012, biteganyijwe ko Paul Rusesabagina atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Cleveland State Community College; ibi ariko ntibyashimishije na busa abibumbiye mu ishyirahamwe ry'Abahoze ari Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri bacitse ku Icumu rya Jenoside mu Rwanda (GAERG) bavuga ko adakwiye guhagarara imbere y’abantu ngo agire icyo ababwira.}
Mu ibaruwa bandikiye Carl Hite, Perezida wa Cleveland State Community College, aba banyamuryango ba GAERG bamusabye kutakira Paul Rusesabagina kuko ari umwe mu bantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byongeye kandi ngo yihinduye intwari ubwo yavugaga ko yakijije abahungiye muri Hôtel des Mille Collines kandi ngo ntabyo yakoze.
Muri iyi baruwa isaba kutakira Paul Rusesabagina imaze gusinywaho n’abantu barenga ijana (kugeza ubwo twandika iyi nkuru), batangiye bagira bati: “Twebwe Abahoze ari Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri bacitse ku Icumu rya Jenoside mu Rwanda (GAERG) tubandikiye tubamenyesha ko tubabajwe cyane no kuba mwaratumiye Paul Rusesabagina gutanga ikiganiro mu cyumweru cyahariwe uruhurirane rw’imico kizabera muri Cleveland State Community College”.
Mu gusobanurira birambuye Perezida w’iri shuri uwo Rusesabagina ari we, aba banyamuryango ba GAERG bavuga ko uyu mugabo atigeze akiza umuntu n’umwe muri Hôtel des Mille Collines nk’uko bivugwa.
Bati: “Mukwiye kumenya ko Rusesabagina yageze muri Hôtel des Mille Collines kuwa 16 Mata 1994 nyuma y’icyumweru kimwe Jenoside itangiye; icyo gihe ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi byicwaga umusubizo, bamwe muri bo bakaba barahungiye muri iyi hoteli ku mpamvu zitandukanye. Kuba ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR) zari zihafite icyicaro, kuba ariho hari ibirindiro by’ingabo z’Abafaransa mu by’itumanaho byatumye abari bahahungiye barara kabiri”.
“Ni gute Rusesabagina yavuga ko yakijije abantu kandi atari ahari muri ibyo bihe bikomeye cyane? Icyiyongera kuri ibyo kandi umuntu utaramuhaga amafaranga ntiyemererwaga kwinjira muri iyo hoteli. Mushobora no kureba ubuhamya bw’abantu babaga muri iyi Hotel bukusanyirijwe mu gitabo “Hotel Rwanda or The Tutsi Genocide as seen by Hollywood” cyangwa ku rubuga rwa internet http://www.hotelrwandasurvivors.org/#” , Uku niko bakomeza bavuga.
Mu iyi baruwa ( kanda hano uyisome) kandi Abanyamuryango ba GAERG bavuga ko Rusesabagina atera ingabo mu bitugu umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo akaba adakwiye guhabwa ijambo mu ruhamwe ahazaba hateraniye benshi muri iyi Kaminuza.
Bati: “Ku bw’abacitse ku icumu ndetse n’abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines, Rusesabagina ni umuntu ushishikajwe no gupfobya no guhakana ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mbere yo guhagarika uyu mugabo wuzuye ibinyoma imbere y’urubyiruko rw’Amerika mwari mukwiye kubanza mukabaza abacitse ku icumu rya Jenoside bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines”.
Si ubwa mbere umuryango GAERG wikomye Paul Rusesabagina kuko kenshi na kenshi wagiye usaba ko atakwakirwa mu biganiro bitandukanye yabaga yatumiwemo ndetse hamwe na hamwe bakemera ibyifuzo byabo ahandi ntibyakirwe.
Umwaka ushize mu kwezi kwa Cumi, abacitse ku icumu basaga 1600 barimo abanyamuryango ba GAERG banditse urwandiko rwamagana igihembo cya Lantos Foundation cyahawe uyu mugabo; na none kandi kuwa 29 Mutarama 2012 GAERG yamaganye ko Rusesabagina atanga imbwirwaruhame mu Buholandi.




Ibitekerezo 0