{Munyakayanza John utuye mu Mudugudu wa Mugeyo mu Kagari ka Mbandazi, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kuvuga ko Abatutsi batazize Jenoside, ahubwo bazize inda nini zabo.}
Ibi Munyakayanza John yabivuze mu cyumweru gishize ku itariki ya 9 Mata 2012; ubwo bari mu biganiro byateguwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubwo abari bayoboye ibiganiro (Kayiranga Christian, Rutayisire Narcisse na Nkurikiyingoma Patrick) babazaga abari bacyitabiriye impamvu babona yateye Jenoside yahitanye abasaga miliyoni; Munyakayanza John yamanitse ukuboko agira ati: “Abatutsi nta muntu wabishe bishwe n’inda nini zabo; Jenoside ntiyabayeho, kubivuga ni urwiyerurutso”.
Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi Mbonigaba Euphrem yadutangarije ko bamubajije impamvu imuteye kuvuga ibyo agasubiza muri aya magambo: “Ndashaka kujya mu rukiko nkisobanura, ubundi se nyine bishwe n’iki!?”.
Ibyo uyu mugabo yavuze kandi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidèle Ndayisaba ku munsi w’ejo tariki ya 15 Mata 2012, ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura imibiri 159 wabereye i Ruhanga mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko umuntu wese ugikirana n’ingengabitekerezo ya Jenoside atazabona ahantu ayikorera.
Amagambo y’uyu mugabo kandi yagarutsweho n’Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ntaganira Vincent wasabye ko Munyakayanza John yazaburanishirizwa aho yakoreye icyaha kugirango abaturage bazakurikirane urubanza rwe, bityo babone ndetse barusheho kumenya ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi.
Ubwo yari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu cyumweru gishize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Mucyo Jean de Dieu yavuze ko n’ubwo itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ririmo gusubirwamo basobanura icyo guhakana Jenoside ari cyo n’icyo gupfobya Jenoside ari cyo, ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ibintu bisobanutse.
Yagize ati: “Niba ugiye kuvuga amagambo avangura, ajyana mu gutsemba abantu ntibyakumvikana; si kera aho umuntu yakoraga ibyo abonye byose bibi ntahanwe. Ubu turi mu gihugu kigendera ku mategeko. Umuntu agomba kumenya ibyo uvuga n’ibyo atavuga ntiyitwaze ko atazi amategeko; twe tuzi aho amagambo yagejeje iki gihugu nk’ayavuzwe muri Kangura, ayo Leon Mugesera yavuze. Umuntu agomba kumenya ko navuga ikintu kibi azajya abihanirwa”.
Munyakayanza John wahise atabwa muri yombi akaba akomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe afite imyaka 42, arubatse afite umugore n’abana bane. Ni umucuruzi w’inyama, akaba akorere mu gasanteri (centre) ka Mbandazi.




Ibitekerezo 0