{Abacitse ku icumu batuye mu Karere ka Ngoma baravuga ko badashimishijwe n’uko Urwibutso rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri y’ababo rufashwe; bavuga kandi ko Akarere karurangaranye kugeza n’aho imva zitangiye kwiyasa imitutu. Ibi Akarere karabihakana ariko kakemeza ko kari mu nzira yo gukemura iki kibazo.}
Muhizi utuye muri aka Karere ka Ngoma, aganira na IGIHE yavuze ko we na bagenzi be bacitse ku icumu bababazwa n’uko urwibutso rushyinguwemo abavandimwe babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumeze kugeza ubu.
Agira ati: “Birababaje kubona urwibutso rushinguyemo imibiri y’abacu
rusa gutya, ntirusakaye ndetse ntirukorerwa isuku uko bikwiye; n’ubu imva zatangiye kwiyasa imitutu ku buryo n’iyo imvura iguye amazi
ashobora kuba yinjiramo”.
Umunyamakuru wa IGIHE wageze kuri uru rwibutso rwa Kibungo yasanze koko uru rwibutso rudasakaye ndetse imva zimwe na zimwe zaratangiye kwangirika; nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe n’uyu munyamakuru imva zimwe zatangiye gusenyuka ahagana ku mpande, izindi nazo zatangiye kwiyasa imitutu hejuru ku buryo imvura iramutse iguye ari nyinshi amazi yanyura muri iyo mitutu akinjira imbere.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bubivugaho twavuganye n’Umuyobozi w’aka Karere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Kirenga Providence, adutangariza ko barimo gukora ibishoboka byose ngo uru rwibutso ndetse n’izindi zose zitameze neza zo muri aka Karere zitunganywe.
Kirenga Providence agira ati: “Twabitekerejeho n’ubu hari ikiri
gukorwa, kuva umwaka ushize twakoze canalisation, ndetse hakozwe
n’igishushanyo mbonera cy’uko uru rwibutso rugomba kwagurwa”.
Akomeza avuga ko ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 mu Murenge wa Kibungo hagaragajwe ibikenewe byose birimo gusakara, gutunganya imva, kwagurwa n’ibindi; ibi byose ngo bikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 99.
Asubiza ku kibazo cy’uburangare abacitse ku icumu bavuga ko Akarere ka Ngoma kaba karagize, Madamu Kirenga Providence yagize ati: “Nta
burangare buhari, ndetse n’ikimenyimenyi turimo gushaka uko twakora
ibishoboka byose kugirango inzibutso zihari zose zitunganywe”.
Akomeza avuga ko buri murenge muri 14 igize aka Karere ufite
urwibutso ariko ngo barateganya kuzasigarana inzibutso esheshatu
zizaba zimeze neza.
Ati: “Nta kibazo abacitse ku icumu bazagira kuko nta muntu washimishwa n’uko abe bashyinguye mu gitaka, kuko bihesha isura mbi abaturage ndetse n’Igihugu muri rusange”.
Urwibutso rwa Kibungo ruherereye mu Murenge wa Kibungo mu Karere Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba. Rushinguyemo imibiri isaga 15000, bikaba biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere imirimo yo kurwagura no kurutunganya izaba yarangiye, nk’uko Umuyobozi Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Kirenga Providence abivuga.





Foto: Ruzindana RUGASA




Ibitekerezo 0