Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri, Habineza Frank umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party ritaremerwa mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Kacyiru yatangaje ko n’ubwo yari amaze imyaka ibiri hanze y’u Rwanda atari mu buhungiro kuko ayoboye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.
Muri icyo kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi, Habineza yari kumwe na bamwe mu bagize Biro Politiki y’Ishyaka rye. Mu bibazo byagarutsweho nyuma yo gusobanuro ko agarutse (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > AmakuruHighlights
AmakuruHighlights
Articles
-
Habineza Frank ntiyemera ko yari yarahunze
13 September 2012 -
Amerika yafatiye ibihano Col Sultani Makenga uyobora M23
14 November 2012, by Olivier MuhirwaLeta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umuyobozi w’Umutwe w’inyeshyamba za M23, ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko uyu mutwe ushinjwa ibyaha by’intambara no guhonyora amategeko mpuzamahanga.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Urwego Rushinzwe Umutungo mu bugenzuzi bw’imari mu rwego mpuzampahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (The U.S. Department of the Treasury’s Office of Foreign Assets Control) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2012 (…) -
Afurika y’Epfo: Abarokokeye mu birombe nibo bagiye kujyanwa mu nkiko
31 August 2012Abakozi bo mu birombe bagera kuri 270 bagejejwe imbere y’amategeko baregwa kuba ba ari bo batumye polisi yicisha amasasu abakozi 34 bo mu birombe by’ahitwa Marikana, kuko aribo barwanyije polisi bigatuma na yo yirwanaho.
Ku itariki ya ya 16 Kanama, nibwo abakozi 34 bicwaga barashwe na polisi, ibyo bikaba byararakaje abaturage bo muri Afurika y’Efpo.
Kugeza ubu, abakozi bakoranaga na banyakwigendera nibo bagiye kubiryozwa, ariko uwahoze ayoboye ishyaka riri ku butegetsi ANC, Julius Malema (…) -
Gasabo:Abashoramari b’Abanyarwanda bagiye kubaka amagorofa mu Rwanda Miliyari 210
25 January 2015, by WillySosiyete y’abashoramari bibumbiye muri ‘Gasabo Investment Company’ igiye gushora amafaranga asaga miliyari 210 mu mishinga itandukanye mu karere ka Gasabo.
Mu nama rusange yabaye ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2015, umuyobozi w’iyi sosiyete Shema Ngoga Fabrice yavuze ko ibi bikorw bizabya byarangiye mu myaka irindwi iri imbere. Ati “Muri manda yacu y’imyaka 7 twahisemo imishinga itatu minini cyane yose hamwe ikenera miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.”
Iyi mishinga irimo (…) -
Abantu 12 kuri 13 bashakishwa na ICTR bafatiwe ibyemezo by’aho bazaburanira
16 October 2012Abanyarwanda 13 bari barashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya bafatiwe ibyemezo by’aho bazaburanira.
Ibyo ni ibishimangirwa n’umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside bari hanze y’igihugu, Siboyintore Jean Bosco, aho avuga ko urwo rukiko rwafatiye ibyemezo abantu 12 kuri 13 rwashakishaga ku buryo budasubirwaho by’aho bazaburanira, undi usigaye nawe ngo Urukiko rukaba ruri hafi kwemeza niba (…) -
Abakuru b’ibihugu byo mu Karere bongeye guhurira i Kampala ku kibazo cya Congo
7 September 2012, by Samuel IshimweInama yiga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo yongeye guteranira i Kampala, ihuje ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, hakomeza kwigwa uburyo bwo gushyiraho umutwe w’ingabo udafite aho ubogamiye wemejwe kuzashyirwa ku mupaka wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda dukesha iyi nkuru bibivuga, abakuru b’ibihugu baherukaga guhurira i Kampala mu kwezi gushize, ku matariki ya 7 n’iya 8 Kanama, bemeza gushyiraho umutwe wa gisirikare ku (…) -
Umuryango FPR Inkotanyi uratora abagize Komite Nyobozi nshya
14 December 2013, by Rene Anthere RwanyangeUmuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013, uzakora Inama Nkuru isanzwe ya 12, izasuzuma ibyo umaze kugeraho muri iyi myaka ibiri ishize, hemezwa kandi gahunda y’ibizakorwa mu myaka ibiri iri imbere. Muri iyo nama hazatorwa Komite Nyobozi nshya isimbura isoje manda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yatangaje ko muri iyi nama hazatorwa abagize Komite Nyobozi 15, barimo Abakomiseri 12, Umuyobozi Mukuru, (…) -
Urukiko rwategetse ko Uwinkindi Jean afungwa by’agateganyo iminsi 30
30 August 2012, by Olivier MuhirwaUrukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu rwategetse ko Uwinkindi Jean ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, akomeza gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeje.
Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko hashingiwe ku buremere bw’ibyaha Uwinkindi Jean akurikiranyweho, no ku mpungenge zari zagaragajwe n’Ubushinjacyaha z’uko uyu mugabo aramutse afunguwe by’agateganyo ashobora gutoroka, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi (…) -
Ingabire na Mugesera baritaba Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Mbere
2 September 2012Mugesera Léon ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse n’umuyobozi w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda rya FDU Inkingi, Ingabire Umuhoza Victoire, baritaba Urukiko rw’Ikirenga nyuma y’ibirego barushyikirije mu manza zabo zahise.
Umuvugizi w’Inkiko, Kaliwabo Charles yabwiye The New Times ati: “Bombi ntibemeranya n’itegeko rigenga imiburanishirize aho basaba ko ingingo zimwe na zimwe baburanishirijweho mu Rukiko Rukuru, zahindurwa.”
Mugesera avuga ko Urukiko rutamuhaye igihe gihagije cyo (…) -
Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kugeramo miliyari 2
31 August 2012, by M. M.Inkunga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye batanga mu Kigega kigamije kwihutisha iterambere cyiswe ”Agaciro Development Fund” imaze kugera kuri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kampeta Sayinzoga mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 30 Kanama 2012. Yavuze ko icyo gikorwa abantu bacyitabira ku buryo bushimishije aho kugeza ubu amafaranga amaze kwemezwa n’abantu ku giti cyabo, ibigo (…)
IGIHE