Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Nzeri, Habineza Frank umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party ritaremerwa mu Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Kacyiru yatangaje ko n’ubwo yari amaze imyaka ibiri hanze y’u Rwanda atari mu buhungiro kuko ayoboye ihuriro ry’amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.
Muri icyo kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi, Habineza yari kumwe na bamwe mu bagize Biro Politiki y’Ishyaka rye. Mu bibazo byagarutsweho nyuma yo gusobanuro ko agarutse mu Rwanda gukora Politiki yo guhangana ariko igamije amahoro, yabajijwe kuba agarutse niba icyari cyatumye ahunga cyararangiye. Habineza yagize ati “Sinigeze mpunga. N’ubwo hari ibibazo birebana na politiki ndetse na Visi Perezida wanjye yari amaze kwicwa, byabaye ngombwa ko njya hanze. Ariko nari mu kazi kuko nahagarariye ihuriro ry’Amashyaka arengera ibidukikije muri Afurika.”
Ku birebana na politiki aje gukina, Habineza avuga ko ataje kuba Perezida wa Repubulika kandi adashaka no kukjya muri Guverinoma ariko ashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kuko ariyo ihagarariye abaturage.
Abajijwe niba RPF Inkotanyi imusabye ko bahuza imikoranire, Habineza yagize ati “Ntitwajya muri Alliance na RPF ariko imishinga itegura dushobora kuyitangaho ibitekerezo.
Ku birebana n’uko imitwe ya politiki ikorera hanze y’igihugu imushinja kuba yari maneko wa RPF, Habineza atangaza ko abantu bafite imitwe ya Politiki ikorera hanze y’u Rwanda ntaho bigeze bahurira kuko ngo nta n’igikorwa cyabo na kimwe yigeze yitabira. Avuga ko bo icyo bakora ahubwo ari ukubangamira abifuza gutaha ariko we atari kwemera gukorera politiki hanze y’igihugu.
Ku birebana n’uko bari bihuje na PS Imberakuri na FDU Inkingi, Habineza yatangaje ko ubwo bwihuze butakiriho Democratic Green Party ari ishyaka rifite umurongo n’ubwo ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegeko ndetse n’andi bisangiye ubutegetsi, bahanira gusngaira ibitekerezo byubaka ariko mu mahoro. Haba hari ibigomba kunengwa bikavugwa hagatangwa n’umuti ariko nta guhangana.
Ikindi kandi n’ubwo Habineza avuga ko igipimo cya Demokarasi mu rwanda kirikiri hasi, ashima ko igihugu gifite umutekano, gahunda yo kurwanya ubukene na bo bayishyigikiye, gahunda yo kwivuza, Girinka n’izindi ziteza abaturage imbere. Ku ruhande rwabo ariko hajya habaho ibiganiro ku birebana n’imiyoborere y’igihugu, inzego zose z’abantu zigahuriramo guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu. Atanga urugero aho ibyo bikorwa nko muri Senegal na Burkina Faso, aho abatuye igihugu bose bahabwa ijambo ibigenda neza bigashimwa na ho ibitagenda neza bikagaragazwa, bikanengwa, bigashakirwa n’umuti.
Habineza n’ishyaka rye bashyigikiye ko mu mashuri bakwigishwa indimi mpuzamahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa ku rugero rumwe kuko bifasha Abanyarwanda aho bagana mu mahanga atandukanye.
Ku birebana n’ikigega Agaciro, Habineza atangaza ko ari igitekerezo cyiza na we agishyigikiye kandi yatanzemo inkunga n’ubwo atigeze agaragaza uko ingana. Yagize ati “Abantu bagomba gukora ibishoboka ngo bikure mu bukene. Kiriya kigega ni cyiza ariko imicungire yacyo ishyirwe mu itegeko ritorwe n’Inteko Ishinga Amategeko. Ikindi kandi twe twifuza ni uko ikigega Agaciro cyaba Banki igoboka igihugu igihe gifite ibibazo by’ubukungu.”
Kuri iyi ngingo kandi Habineza avuga ko iyo Banki itacungwa na Leta kuko yaba ari amafaranga y’abaturage ahubwo Leta yagira ikibazo ikaka inguzanyo kandi ari ngombwa ko izayishyura itanze n’inyungu kugira ngo iyo Banki izahoreho inunguka.
Ku bibazo bitameze neza, Habineza yatangaje ko mu rubuga rwa Politiki hakiri ibibazo nk’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyirahamwe; ibyo ngo bikaba bigomba kuganirwaho kugira ngo Demokarasi ishinge imizi.


















TANGA IGITEKEREZO