00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo:Abashoramari b’Abanyarwanda bagiye kubaka amagorofa mu Rwanda Miliyari 210

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 January 2015 saa 07:21
Yasuwe :

Sosiyete y’abashoramari bibumbiye muri ‘Gasabo Investment Company’ igiye gushora amafaranga asaga miliyari 210 mu mishinga itandukanye mu karere ka Gasabo.
Mu nama rusange yabaye ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2015, umuyobozi w’iyi sosiyete Shema Ngoga Fabrice yavuze ko ibi bikorw bizabya byarangiye mu myaka irindwi iri imbere. Ati “Muri manda yacu y’imyaka 7 twahisemo imishinga itatu minini cyane yose hamwe ikenera miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.”
Iyi mishinga irimo (…)

Sosiyete y’abashoramari bibumbiye muri ‘Gasabo Investment Company’ igiye gushora amafaranga asaga miliyari 210 mu mishinga itandukanye mu karere ka Gasabo.

Mu nama rusange yabaye ku wa gatanu tariki ya 23 Mutarama 2015, umuyobozi w’iyi sosiyete Shema Ngoga Fabrice yavuze ko ibi bikorw bizabya byarangiye mu myaka irindwi iri imbere. Ati “Muri manda yacu y’imyaka 7 twahisemo imishinga itatu minini cyane yose hamwe ikenera miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika.”

Iyi mishinga irimo iguriro(Gasabo Shoping Mall),Shema yemeza ko ari umishinga minini cyane.”

Iri guriro ngo rizaba ari rinini ku buryo budasanzwe. Ati “ rizaba ari n’inzu y’ubucuruzi iruta ayandi muri EAC urebye ubuso bwayo.”

Iyi nyubako ngo izaba ifite ubuso bwa m2 zisaga ibihumbi 145Bivuze ko ari kare buri ruhande rwaba rufite metero hafi 400.Aha hantu kandi ngo hazaba hameze nk’ihuriro ry’ubucuruzi mu Rwanda biteganyijwe ko hazajya hasurwa n’abantu basaga ibihumbi 50 ku munsi.

Ibi bikorwa ngo bizatangira muri uyu mwaka, kuko hari inyigo zatangiye gukorwa.Bizakorerwa ahari gare ya Kimironko, isoko, ikigo nderabuzima n’ahatuye abaturage mu nkengero z’izi nyubako.Uretse iyi nyubako y’ubucuruzi kandi, iyi sosiyete izubaka n’andi mazu agerekeranye yo guturamo asaga ibihumbi bitanu.

Hari n’umushinga w’ingufu zikomoka ku mazi. Ku buryo ibi bikorwa bizaba byarangiye nko mu 2020 cyangwa 2022.Kugeza ubu ngubu ngo 80% bikenewe ngo iyi mishinga irangire byarangiye kuboneka nubwo abantu bafunguriwe imiryango ngo baze bagure imigabane yabo muri iyi sosiyete.

Shema ati “Twamaze gukora inyigo n’umurongo w’ibikorwa tuzakora. 80% y’ibisabwa ngo umushinga utangire dusa n’aho twabigezeho.”.Uyu mushinga kandi ngo uzakorwa mu byiciro hirindwa guhungabanya ibikorwa by’abacuruzi basanzwe bakorera muri ako gace.

Ahazubakwa ibi bikorwa hasanzwe hari ibibanza bitatu by’akarere n’ingo 28 zizimurwa.
Ibi bikorwa ngo bizatanga akazi ku bantu basaga ibihumbi bitatu , bizanatume hahangwa akazi gashya ku bantu basaga ibihumbi 10.

Yagize ati “Tuzatanga akazi k’abantu benshi cyane, ako twe tuzatanga n’abazaba bashamikiye kuri iyo nyubako bashobora kurenga 3000 kazi k’igihe kirenze imyaka 5. Abazahanga imirimo n’abazayihabwa bageze ku bihumbi 10.”

Abakoreraga mu isoko rya Kimironko barahishiwe Shema avuga ko abacuruzi baciriritse basanzwe bakorera mu isoko rya Kimironko barenga 1200 ko inyubako nshya itaje kubirukaana ahubwo ije kubashyigikira ikabateza imbere bakunguka kurenza ubu. “ Tuzubaka isoko mu buryo bw’iterambere aba mbere tugamije nibo bacuruzamo n’inzu z’ubucuruzi ziri ku ruhande. Rizaba ryikubye inshuro enye iryo
tubona ubu ngubu. Abo bantu bato nibo dufatiye iya mbere ngo baze bashore imari.”

Gasabo Investment Company yashinzwe n’abashoramari basaga 360. Batangiye iki gitekerezo mu mwaka wa 2013.

Deus Ntakirutimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages