Inama yiga ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo yongeye guteranira i Kampala, ihuje ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, hakomeza kwigwa uburyo bwo gushyiraho umutwe w’ingabo udafite aho ubogamiye wemejwe kuzashyirwa ku mupaka wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda dukesha iyi nkuru bibivuga, abakuru b’ibihugu baherukaga guhurira i Kampala mu kwezi gushize, ku matariki ya 7 n’iya 8 Kanama, bemeza gushyiraho umutwe wa gisirikare ku mupaka wa Leta ya Congo n’u Rwanda.
Ariko mbere y’uko bongera guhura kuri uyu wa Gatanu, bari bahaye inshingano ba Minisitiri b’ingabo kwiga by’umwihariko uko uwo mutwe uzaba umeze.
Abaministiri b’ingabo bo mu Karere k’ibiyaga bigari baturuka mu Rwanda, Angola, Uganda, u Burundi, Congo-Brazaville, Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bagiranye inama zitandukanye biga ku nshingano bahawe zirebana n’umutwe w’ingabo zizacunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Abaministiri b’ingabo i Kampala ku itariki ya 6 Kanama, babanje kugirana inama mbere bategura inama y’abakuru b’ibihugu yo kuri uyu wa Gatanu. Iyo nayo yakurikiraga indi yabaye hagati y’amatariki ya 16 na 17 Kanama i Goma. Muri iyo y’i Goma, hemejwe ko ingabo zigomba kuzaba zigize uwo mutwe zizaba ari ibihumbi bine.
Muri ibyo bihumbi bine, hari hatangajwe ko izo ngabo zizaturuka mu bihugu by’Afurika, hatarimo ingabo ziturutse mu bihugu by’u Rwanda, Repuburika Iharanira demukarasi ya Congo, U Burundi na Uganda.
Ibyagezweho n’abo ba Minisitiri b’ingabo birashyikirizwa kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Uganda Yoweli Museveni unayoboye Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umutekano muke muri Repuburika Iharanira DemukaraUmutekano ya Congo, wongeye gusubira inyuma, aho ingabo zahoze zigize umutwe wa CNDP zigumuye ku gisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa (FARDC), zishinga umutwe wa M23, uvuga ko amasezerano zagiranye na Leta ku italiki 23 Werurwe 2009 atubahirijwe na Leta ya Congo iyobowe na Perezida Joseph Kabila



















TANGA IGITEKEREZO