Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Umuyobozi w’Umutwe w’inyeshyamba za M23, ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko uyu mutwe ushinjwa ibyaha by’intambara no guhonyora amategeko mpuzamahanga.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Urwego Rushinzwe Umutungo mu bugenzuzi bw’imari mu rwego mpuzampahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (The U.S. Department of the Treasury’s Office of Foreign Assets Control) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2012 twabashije kubona ku rubuga rwa internet ry’ibi biro, bavuga ko Sultani Makenga agomba gufatirwa ibihano hashingiwe ku mwanzuro w’13413, ureba abantu bose bagira uruhare mu makimbirane abera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Col Makenga uyobora umutwe wa M23 (Mouvement Du 23 Mars), ashinjwa kwinjiza abana mu gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibi bikaba bihabanye n’amategeko mpuzamahanga. Makenga kandi ashinjwa kwinjiza no gukwirakwiza intwaro mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, ibi bikaba bigira uruhare mu isibaniro ry’amakimbirane akomeje kuyogoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
“Sultani Makenga ni we uri ku isonga ry’ibikorwa by’ihungabanya ry’abaturage rikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo no kwinjiza abana mu gisirikare, ndetse n’ubukangurambaga bugamije kwibasira abaturage b’abasivili”. Ibi ni ibyatangajwe na Adam J. Szubin Umuyobozi w’Ibiro by’Urwego Rushinzwe Umutungo mu bugenzuzi bw’imari mu rwego mpuzampahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse gutangaza ko Makenga agomba gufatirwa ibihano, hashyizwe kandi ahagaragara imwe mu myirondoro y’uyu muyobozi wa M23 wavukiye muri Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 25 Ukuboza 1973. Ayo mazina ye ashobora kuba akoresha harimo Makenga Sultani, Makenga Colonel Sultani, na Makenga Emmanuel Sultani.
Iki cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishobora kugira ingaruka ku mutungo wa Makenga afite muri Amerika, kuko ushobora gufatirwa, ndetse kandi n’undi Munyamerika wese wahirahira akorana ubucuruzi na Makenga, Amerika yasya itanzitse mu kumufatira ibihano.
Loni kandi na yo yafatiye ibihano Makenga bimubuza kwidegembya no gutembera hirya no hino ku Isi mu bihugu bitandukanye, kuko imushinja kuba nyirabayazana w’imvururu n’ubwicanyi bimaze kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.



















TANGA IGITEKEREZO